Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), cyasabye abatwara abagenzi mu modoka nto (taxi voitures) kubahiriza ibiciro bijyanye n’ihinduka ry’ibiciro ryo kuri izo modoka.
Mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, bamwe mu batwara izo modoka bagaragaje ko batabyishimiye.
Nk’uko byatangajwe n’umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ubusanzwe hari abagenzi babaha amafaranga make, ariko bakaba banizeye kuba bakungukira mu bandi babasha gutanga amafaranga atubutse, dore ko ngo hari ababahaga kugeza ku mafaranga ibihumbi 10 ku rugendo rutarenza amafaranga 5000 mu busanzwe, ati “Ubu dusanga tugiye guhomba.”
Uyu avuga kandi ko babangamirwa n’imisoro iri hejuru, ndetse ngo bakaba babura abakiriya kuko hari bagenzi babo usanga batagira ibyangombwa, bigatuma bo batwara abagenzi ku mafaranga make.
Ikigo cya RURA kikaba cyaremeranyije nabo batwara abagenzi mu modoka nto (taxi voiture), ko igiciro ntarengwa kuri kilometero imwe ari amafaranga y’u Rwanda 433 kuri tagisi zisanzwe naho kuri Taxi zikorera ku kibuga cy’indege akaba ari amafaranga y’u Rwanda 509.
Aha twababwira ko umugenzi uzajya yishyura urugendo ruto rushoboka azajya yishyura amafaranga ahereye ku bilometero bitatu yishyure amafaranga 1299 ku modoka nto (Tax voiture) zisanzwe naho kuri Tax Voiture zikorera ku cyibuga cy’indege bakazajya bishyura amafaranga 1527.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa RURA wungirije, Mukangango Beata, yavuze ko impamvu yatumye bashyiraho ibiciro bishya, ahanini byatewe n’uko abatwara abagenzi muri taxi voiture wasangaga bakoreraga mu kajagari ko kwishyiriraho ibiciro bishakiye noneho abifuza kugendera muri zo Taxi ntibiborohere.
Ikindi yavuze ko ubundi mu bindi bihugu bitandukanye usanga abagenzi bishimira kugenda muri Taxi Voiture akaba ari muri urwo rwego nk’ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro nacyo kigomba kugira uruhare rwo kurengera umuguzi yagize ati “mu byukuri tubasabye kubahiriza ibyo biciro.”
Aha twababwira RURA yategetse ko urugendo rw’ibirometero bibarirwa mu 10, nko kuva mu mujyi rwagati wa Kigali ugana i Remera, ari amafaranga 4330 na 5,100 kuri taxi zo ku kibuga cy’indege,gukodesha taxi voiture ku munsi ni amafaranga ibihumbi 42.
RURA yatangaje ko ku bufatanye na Polisi y’igihugu, izajya ikora umukwabu wo gufata abantu bakora umurimo wo gutwara abagenzi muri taxi voiture batagira ibyangombwa cyangwa se imodoka zabo nta rangi rigaragaza umwuga zikora na koperative zirimo.
Izuba Rirashe


















TANGA IGITEKEREZO