00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kutubahiriza amategeko, inzitizi ku bucuruzi bwambukiranya imipaka

Yanditswe na

Gaston Rwaka/IGIHE Rubavu

Kuya 27 August 2012 saa 09:37
Yasuwe :

Ubwo Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangizaga gahunda yo kongera imbaraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka, I Rubavu kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kanama, hatangajwe ko kutubahiriza amategeko ku ibihugu by’aabaturanyi, ari yo nzitizi ikomeye ibangamira ubucuruzi bwambuka imipaka.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ifite mu nshingano zayo guteza imbere ubucuruzi itangaza ko ko 25% y’ubukungu bw’igihugu bushingiye k’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko ubu hakaba hakiri (…)

Ubwo Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangizaga gahunda yo kongera imbaraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka, I Rubavu kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kanama, hatangajwe ko kutubahiriza amategeko ku ibihugu by’aabaturanyi, ari yo nzitizi ikomeye ibangamira ubucuruzi bwambuka imipaka.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ifite mu nshingano zayo guteza imbere ubucuruzi itangaza ko ko 25% y’ubukungu bw’igihugu bushingiye k’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko ubu hakaba hakiri imbogamizi z’iyubahirizwa ry’amategeko abugenga. MINICOM yahisemo gutangiza inyigo izihutisha ubwo bucuruzi mu rwego rwo kuzamura umusaruro ubukomokaho.

MINICOM ariko iratangaza ko hari ikizere ko n’imbogamizi zabonekagamo zizavaho.

Minisitiri wa MINICOM Kanimba Francois yagize ati:” N’ubwo urugendo rukiri rurerure ku byerekeye amategeko ya Leta ashobora kuba inzitizi k’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku mpande z’ibihugu duhahirana, umwihariko ni ku ruhande rwa Congo Kinshasa, Goma na Bukavu nabwo hakaba hari icyizere kuko hari ibiganiro n’umuryango wa CEPEGL”.

Yakomeje avuga ko kwegereza abacuruzi baturiye imipaka ibikorwa remezo nk’amazu y’ubucuruzi, imihanda myiza, n’uburyo bugezweho bwo kubona amakuru yerekeye ibiciro ku masoko y’ubucuruzi hirya no hino mu karere bigomba kongerwamo ingufu.

Leta y’u Rwanda imaze kubona imiterere n’inyungu y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka yahisemo gukomeza gushyigikira ibiganiro hagati y’ibihugu by’abaturanyi kugira ngo inoze ubutwererane mu by’ubucuruzi.

Ku ruhande rw’igihgu cya Congo ariko hagaragazwa ko hari n’inzitizi z’umutekano muke.

Byonyine i Goma hajyanwayo ibicuruzwa bingana na miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko abanarwanda bacururiza kuri Goma bagenda bikandagira ku bw’umutekano muke , bikanga ko bahohoterwa.

Kuba u Rwanda rudahurira na Congo Kinshasa mu miryango imwe n’imwe y’ubukungu nka COMESA n’imipaka idashobora gucungwa neza ni zimwe mu mpamvu zituma magendu idacika burundu.

Nubwo bihagaze bityo k’ubw’umutekano urangwa mu Rwanda rubasha gushora muri Congo Kinshasa ibicuruzwa byinshi birimo inka, ihene , ibishyimbo byumye, ibirayi, ubunyobwa n’ibindi biribwa byinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages