00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubera ibura ry’isukari, hegitari 7000 zizahingwamo ibisheke

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 12 January 2012 saa 12:29
Yasuwe :

Abaturage bahinga mu bibaya byo mu mirenge ya Kabare, Ndego mu Karere ka Kayonza na Nasho mu Karere ka Kirehe bagiye kwimurwa kugirango hahingwemo ibisheke kuri hegitari 7 000.
Kubera ikibazo cy’ingutu cy’ibura ry’isukari mu Rwanda, hari kwigwa uburyo hakubakwa urundi ruganda rutunganya isukari rukunganira urwa Kabuye kuko hakenewe izindi nganda zitunganya isukari zikongerera ingufu urwa Kabuye, kuri ubu rutunganya toni 10.000 ku mwaka, mu gihe mu Rwanda hakenerwa toni 50 000 ku mwaka (…)

Abaturage bahinga mu bibaya byo mu mirenge ya Kabare, Ndego mu Karere ka Kayonza na Nasho mu Karere ka Kirehe bagiye kwimurwa kugirango hahingwemo ibisheke kuri hegitari 7 000.

Kubera ikibazo cy’ingutu cy’ibura ry’isukari mu Rwanda, hari kwigwa uburyo hakubakwa urundi ruganda rutunganya isukari rukunganira urwa Kabuye kuko hakenewe izindi nganda zitunganya isukari zikongerera ingufu urwa Kabuye, kuri ubu rutunganya toni 10.000 ku mwaka, mu gihe mu Rwanda hakenerwa toni 50 000 ku mwaka kugirango isukari ibashe kuboneka henshi kandi ku giciro gito.

Mu ruzinduko yagiriye mu turere twa Kirehe na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda François Kanimba yavuze ko abaturage bahinga mu bibaya bya Kabare, Ndego na Nasho bagomba kwimurwa cyangwa bagahabwa ingurane kugirango hahabwe umushoramari ufite ubushobozi bwo guhinga ibisheke byinshi ndetse akahubaka n’uruganda.

Hizwe ku buryo abaturage bakwimurwa

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Kirehe Tihabyona Jean de Dieu yavuze ko bagiye gushaka ahaboneka ubuso bwo guhingamo ibisheke, abafite imirima yabo bakazahabwa ingurane cyangwa bakimurwa bagahabwa amafaranga, naho ababyifuza bakwishyira hamwe bagahuza ubutaka bagahinga ibisheke bafatanije n’umushoramari.

Yavuze ko abafite amafamu (farms) yabo nibakorwaho n’imbago z’ahazahingwa ibisheke nabo bahabwa ingurane cyangwa amafaranga. Abayobozi bose bemeranyijwe ko bagiye kubikangurira abaturage bayobora kugirango byihutishwe kandi bishyirwe mu bikorwa.

Usibye kuba hazahingwa ibisheke hakubakwa n’uruganda, biteganyijwe ko ibishishwa bizavamo (déchets) byatanga umuriro ungana na megawati 45.

Inyigo y’aha hantu hazahingwa ibisheke hangana na hegitari 7 000 yari isanzwe iriho mu w’ 1985, usibye ko yaje kuburizwamo na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Twabibutsa ko ubu u Rwanda rutanga Miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika mu gutumiza isukari mu bihugu byo hanze.

Minisitiri Kanimba n'abamuherekeje basura ahahinzwe ibigori hazahingwa ibisheke
Minisitiri Kanimba (hagati) asura ibibaya bizahingwamo ibisheke
Amazi akoreshwa mu kuvomerera imirima y'abaturage
Aha basuraga ahakusanyirizwa amazi akavomerera imirima y'abaturage

Foto: Nkurunziza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages