Umuryango w’Afurika y’I Burasirazuba urasaba inguzanyo ya miliyoni 175 z’Amadolari y’Amerika Banki y’Ishoramari y’u Burayi (EIB ) mu gufasha imishinga yo mu karere irimo no kubaka umuhanda uzahuza Kenya na Sudani y’Amajyepfo.
Dr Sezibera Richard, Umunyamabanga Mukuru wa EAC yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’iyi Banki mu rwego rwo gufasha EAC kubona amafaranga azabafasha mu kubaka ibikorwa remezo bizafasha mu bucuruzi buhuza ibihugu bigize Akarere.
Yavuze ko ibikorwa remezo bidakozwe neza ari kimwe mu bidindiza ubucuruzi buhuza ibihugu by’akare, bityo ko bigomba kwitabwaho . Akaba ari nayo mpamvu bifashishije EIB .
Gahunda zizitabwaho mu gutunganya ibikorwa remezo zirimo gutunganya ikiyaga cya Victoria kikaba nyabagendwa, guhuza ingufu mu karere, n’umutekanao w’ingendo zo mu kirere.
Umuhanda uzahuza Kenya na Sudani y’Amajyepfo uzatwara miliyari 5 z’amashiringi (Sh5 billion) ahwanye na miriyoni 60 z’Amadorari ($60). Gutunganya Ikiyaga cya Victoria kikaba nyabagendwa bizatwara miriyari 2 z’amashiringi (Sh2 billion) angana na miiyoni 25 z’Amadolari y’Amerika.
Flavia Palanza, umuyobozi wa BEI yavuze ko bazafasha imishinga yo mu Karere itandukanye, hifashishijwe gufungura umurongo uzanyuzwamo inguzanyo muri Banki y’Iterambere y’Akarere k’Afurika itsura amajyambere.



















TANGA IGITEKEREZO