Uyu mwaka ubwiyongere bw’ubukungu bw’u Rwanda buzagabanukaho 0,9 ugereranyije n’umwaka ushize, ibi bikazaterwa ahanini n’ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ryugarije ibihugu by’u Burayi rizatuma ubukerarugendo mu gihugu bugabanyuka.
Mu kigabiro Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi John Rwangombwa yagiranye na Bloomberg muri Ethiopia aho ari kwitabira inama y’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu, yavuze ko ubwiyongere bw’ubukungu bw’u Rwanda buzava ku kigero cya 8,6% cy’izamuka bugere kuri 7,7% uyu mwaka.
Rwangombwa yagize ati: “Bizaterwa ahanini n’ihungabana ry’ubukungu rizagira ingaruka ku bukerarugendo.”
Mu gihe kuri ubu ubukungu bw’u Rwanda bufatiwe runini n’ubukerarugendo, aho bwinjiriza u Rwanda miliyoni zigera kuri 200 z’amadolari y’Amerika buri mwaka, Rwangombwa yasobanuye ko hazabaho gusubira inyuma k’ubukerarugendo, bityo ubwiyongengere bw’ubukungu bukazahahungabanira.
Ikindi yasobanuye ko kizatera ubwiyongere bw’ubukungu bw’u Rwanda guta umuvuduko bwariho ni igabanuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa byoherezwa hanze k’Ikawa.
Ikigo Bloomberg kizobereye mu gukurikira uko ibiciro by’ibicuruzwa ku isi biba byifashe ku isoko kiratangaza ko ikawa yo mu bwoko Arabica kuri ubu yataye agaciro ku kigero cya 34%.



















TANGA IGITEKEREZO