00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruza mu bihugu 10 bizagira umuvuduko uri hejuru mu bukungu muri 2013

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 7 January 2013 saa 05:56
Yasuwe :

Muri uyu mwaka wa 2013, u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu 10 bifite ubukungu bwihuta ku kigereranyo cy’izamuka rya 7,8% mu gihe Ghana izaba iri ku kigereranyo cya 7,6 %, Mozambique ifite 8,2% naho Libiya ikazaba ifite 12,2%.
Ibi ni ibitangazwa n’urubuga rwa the Economist, ruvuga ko uyu muvuduko uzaterwa ahanini n’ishoramari igihugu cy’ u Bushinwa kigenda kigirira mu bikorwa bitandukanye bigaragara mu bihugu 10 bya mbere bizagira umuvuduko wihuse mu bukungu.
Urugero batanga (…)

Ibihugu icumi bya mbere mu kwizamuka mu bukungu (Photo/The Economist)

Urugero batanga ni nk’igihugu cya Mongolia kiza ku mwanya wa mbere, bitewe n’ ishoramari u Bushinwa cyakoze mu mabuye y’agaciro yo muri Mongolia.

Bimwe mu bikorwa u Bushinwa bushoramo imari mu Rwanda bituma ruzagira iri zamuka ry’ubukungu ni ibijyanye n’ibikorwa remezo ahanini.

Ibindi bihugu byo muri Afurika bigaragara kuri uru rutonde ni Libya iri ku mwanya wa gatatu, Mozambique kiri ku mwanya wa karindwi na Ghana kiza ku mwanya wa cumi ikaba ikurikira u Rwanda ruri ku mwanya wa cyenda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages