Guverinoma ya Suwede yahaye Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’’Iburasirazuba (EAC)inkunga ya miliyoni 15 z’amadorali y’Amerika, mu rwego rwo koroshya ingendo z’abantu n’ibintu no kuzamura ubukungu bw’Umuryango.
Ayamadorali azafasha ibihugu bigize EAC gushyiraho ibikorwa remezo bishya byiganjemo ibyambu, koroshya imigenderanire no kuzamura ubushobozi bw’abikorera bo mu bihugu bigize EAC.
Nk’uko tubikesha the new times, itangazo ryaturutse ku cyicaro cya Trade Mark East Africa giherereye i Nairobi, ryavugaga ko ayo madorali azafasha ibyo bihugu kuvanaho inzitizi abacuruzi bahuraga nazo bavana ibicuruzwa mu gihugu kimwe bajya mu kindi.
Izo nzitizi zifatwa nk’izituma abacuruzi bo muri EAC batabona inyungu bakagombye kuvana mu bumwe bafitanye n’ibindi bihugu bigize uyu muryango.
Ubwo Ambasaderi ushinzwe imibanire muri Suwede Björn Häggmark yashyiraga umukono kuri iyo nkunganga hamwe na EAC, yavuzeko batazigera batererana EAC kuko bifuza ko igera ku ntego zayo.
Häggmark yagize ati ”Gutanga aya mafaranga ni igihamya ko Guverinoma ya Suwede yiyemeje gushyigikira ubumwe bw’Ibihugu by’Afurukika y’Uburasirazuba”.
Yongeyeho ati ”EAC isigaye ari umusemburo w’iterambere mpuzamahanga”.
Ariko yongeyeho ati ”Ubumwe bw’ibihugu nti bushingiye ku bukungu gusa, ahubwo umutekano n’amahoro nabyo biza mu byambere”.
David Leahy, umwe mu bayobozi bakuru bashinzwe ubucuruzi muri EAC ari nawe wayakiriye, yayishimiye agira ati ”aya mafaranga azakemura ibibazo byo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwari buhenze, bikaba byari inzitizi ikomeye mu bucuruzi bwo mu Karere.”



















TANGA IGITEKEREZO