00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Gahunda ya “Agaciro kanjye” yamugize Rwiyemezamirimo ukomeye

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 9 February 2013 saa 03:15
Yasuwe :

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ivuga ko yishimiye intambwe urubyiruko rw’Akarere ka Rustiro rumaze gutera, nyuma y’amahugurwa Minisiteri y’urubyiruko n’Ikoranabuhanga yabahaye muri gahunda ya “Agaciro kanjye”.
Inama y’Igihugu y’Urubyiruko itangaza ko yasuye bimwe mu bikorwa by’urubyiruko birebana na gahunda ya “Agaciro kanjye” ishishikariza urubyiruko gutinyuka rukihangira imirimo mu Murenge wa Mushubati, bagasanga umusore w’imyaka 24 witwa Nsanzimana Raphaél yaratinyutse akaka (…)

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ivuga ko yishimiye intambwe urubyiruko rw’Akarere ka Rustiro rumaze gutera, nyuma y’amahugurwa Minisiteri y’urubyiruko n’Ikoranabuhanga yabahaye muri gahunda ya “Agaciro kanjye”.

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko itangaza ko yasuye bimwe mu bikorwa by’urubyiruko birebana na gahunda ya “Agaciro kanjye” ishishikariza urubyiruko gutinyuka rukihangira imirimo mu Murenge wa Mushubati, bagasanga umusore w’imyaka 24 witwa Nsanzimana Raphaél yaratinyutse akaka inguzanyo muri banki agakora umushinga wo gutegura amafunguro n’ibinyobwa.

Inama y’Igihugu y’urubyiruko ivuga ko kugeza ubu umushinga wa Nsanzimana nyuma y’amazi atatu umufasha gupiganira ku masoko yo ku rwego rw’akarere.

Nsanzimana yigishijwe uko bakora imishinga ibyara inyungu mu mahugurwa ya Minisiteri y’ urubyiruko, atangira kujya akorera imishinga abantu. Nyuma ngo yakoze umushinga wo kwikorera, hashize amezi atatu avuga ko yahaye akazi abakozi 11 ahemba neza bakabasha kwiteza imbere.

Ubu ngo abasha kwishyura inguzanyo yatse atangira umushinga kandi akaba yibeshejeho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages