Akarere ka Rulindo, katangije gahunda yo gufasha imiryango ibihumbi bibiri yatoranyijwe nk’ikennye kurusha indi mu rwego rwo kuzamura imibereho n’iterambere ry’aba baturage.
Mu gufasha iyi miryango buri mukozi w’akarere yagiye ahabwa umuryango umwe wo gufasha no gushyigikira mu bitekerezo no mu bukungu.
Iyi gahunda yatangijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya cyenda Mutarama, ubwo abaturage ba mbere bahuraga n’abakozi b’akarere bazajya babitaho.
Ufitinema Dancilla w’imyaka 28 ufite abana babiri, ni umwe mu baturage batoranyijwe muri iyi miryango 2000 igiye gufashwa. Avuga ko yari abayeho mu buzima bw’ubukene butamworoheye, akavuga ko icyo ateze ku mukozi w’akarere wamutoranyije ari ukuzajya amwungura ibitekerezo, akamugira inama y’uburyo yakora kugira ngo abashe guhangana n’ibibazo by’ingutu byugarije umuryango we.
Kangwagye Justus, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, avuga ko iki gitekerezo cyo kwita no kwiha inshingano zo gufasha abaturage bakennye kurusha abandi cyavuye mu bakozi ubwabo, akongeraho ko aba bakozi bihaye intego y’uko mu mwaka wa 2015 nta Munyarulindo n’umwe uzaba abarwa mu bugarijwe n’ubukene bukabije.
Umuyobozi w’aka karere avuga kandi ko iki gikorwa cyo kwita no gukurikirana iyi miryango 2000 ikennye kurusha indi kizatuma bamenya impamvu yadindizaga abo baturage mu iterambere.



















TANGA IGITEKEREZO