Ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga (NAEB), n’umushinga w’Abayapani ufasha mu bikorwa by’iterambere (JICA), abahinzi n’abacuruzi b’imboga n’imbuto, bari gushaka imikoranire ya hafi ngo batere imbere n’abahaha bahendukirwe.
Mu nama yabereye ku cyicaro cya NAEB ku wa 27 Ugushyingo 2012, abahinzi bagaragaje ko bagira ikibazo cy’amasoko berekezaho umusaruro wabo.
Munyaneza Jean Marie Vianney, ushinzwe ubucuruzi bw’imboga, imbuto n’indabo ku rwego mpuzamahanga, avuga ko biri mu bikemurwa n’iyi nama kuko mu byatumye itegurwa harimo kuvana urwikekwe mu bacuruzi bavuga ko batamenya ahari imyaka, n’abahinzi bakavuga ko batabona abaguzi bagahomberwa n’imyaka yabo.
Ati “iyi nama twayiteguye ngo dukemure urwikekwe ruba hagati y’abahinzi n’abacuruzi, abahinzi bavuga ko batabona abaguzi n’abacuruzi bakavuga ko batabona aho barangura imbuto.”
N’ubwo NAEB yagaragaje ko hari byinshi ikora ngo umusaruro w’imboga n’imbuto birusheho kwiyongera, ku masoko imbuto bigaragara nk’izibona umugabo zigasiba undi.
Iki kibazo Munyaneza avuga ko kizwi, ko giterwa n’inzira imboga n’imbuto zinyuramo ziva ku muhinzi zijya ku bacuruzi.
Yagize ati “abahinzi barahendwa bitewe n’abamamyi, bahuzaga abahinzi n’abacuruzi b’imbuto n’imboga. Abarangura n’abahinzi nibo bunguka, bagahenda abacuruza bigatuma n’abahaha bahendwa, ariko hari umushinga turi kunonosorwa, aho abacuruzi bazajya bahura n’abahinga imbona bagahahirana hatabayeho guhendana ngo bigire ingaruka ku baguzi.”
Muri iyo nama,hitabiriye n’ibigo by’imari, bikunze gutungwa agatoki ko bidapfa gufasha imishinga y’ubuhinzi, kuko abahinzi hariho igihe bahomba bitewe n’ibihe.



















TANGA IGITEKEREZO