00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu myaka 7 iri imbere u Rwanda ruzaba rutagitumiza umuceri hanze yarwo

Yanditswe na

Gaston Rwaka

Kuya 11 August 2016 saa 02:20
Yasuwe :

Mu myaka 7 iri mbere u Rwanda rwiyemeje kuzajya rugemura umuceri mu Karere ndetse ngo ntiruzongera gutumiza umuceli hanze muri iyo myaka. Iki gikorwa kikazatwara Miliyoni 150 z’amadorali y’Amerika.
Iyi ntego yashimangiwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nzeli, 2011 mu nama yari igamije gushyira ahagaragara ingamba zo guteza imbere igihingwa cy’umuceri no ku cyongera umusaruro.
Bimaze kugaragara ko Abanyarwanda benshi bakunda kurya umuceri ariko bakaba batemera ubwoko bw’umuceri bihingira (…)

Mu myaka 7 iri mbere u Rwanda rwiyemeje kuzajya rugemura umuceri mu Karere ndetse ngo ntiruzongera gutumiza umuceli hanze muri iyo myaka. Iki gikorwa kikazatwara Miliyoni 150 z’amadorali y’Amerika.

Iyi ntego yashimangiwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nzeli, 2011 mu nama yari igamije gushyira ahagaragara ingamba zo guteza imbere igihingwa cy’umuceri no ku cyongera umusaruro.

Bimaze kugaragara ko Abanyarwanda benshi bakunda kurya umuceri ariko bakaba batemera ubwoko bw’umuceri bihingira ahubwo benshi bivugira ko umuceri uturuka muri Tanzaniya ubaryohera kuruta uwabo, Minisitiri y’Ubuhinzi ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe iterambere ry’igihingwa cy’umuceri (NRDS), ifatanyije n’Ikigo cy’Ubuyapani Mpuzamahanga cy’Iterambere (JICA) bihaye intego y’imyaka irindwi yo guteza imbere umuceri bahereye mu kongera ubuso wahingwagaho ndetse no kuzana urunyurane rw’imbuto z’umuceri mwiza ushobora kuryohera abaturage ukanahangana ku masoko yo hanze.

Abahagarariye JICA na Minisiteri y'ubuhinzi bitabiriye gahunda ishira ahagaragara politiki nshya ku buhinzi bw'umuceri

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi Ruzindana Ernest yavuze ko politiki y’ubuhinzi bw’ Umuceri igiye kurushaho kwibanda ku iyamamazabuhinzi n’inyongeramusaruro hakoreshejwe n’ibishanga byinshi biherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, Uburengerazuba, n’Amajyepfo kuko abahinzi badatinda kumva akamaro k’icyo gihingwa.

Dr Kathiresan inzobere mu mishinga y’ubuhinzi warakoze inyigo ku ngamba zigiye gufatwa kugirango umusaruro uturuka ku muceri uziyongere ndetse unasagurirwe amasoko yo mu Karere yavuze ko abona ibi bizagerwaho kubera politiki y’ubuhinzi rufite ndetse n’ubutaka bwiza buhagaragara.

Icya mbere kizashingirwaho muri iyi nyigo yo kongera umusaruro w’umuceri ni ugufasha abainzi kubona inguzanyo y’amafaranga kugirango babone ibyangombwa byose bizabafasha birimo imashini, ifumbire, amahugurwa n’ibindi.

Hamwe na polititi nshya, Dr Kathiresan asanga ubuhinzi bw'umuceri mu Rwanda buzihagararaho
Abahagarariye amakoperative,urugaga rw'abikorere bafite uruhare mu cyekerezo cyo kongera umuceri umusaruro

Foto:Rwaka


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages