00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 2,6 mu kuboneshereza Umujyi wa Kigali

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 20 January 2012 saa 10:16
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali ugiye gushora miliyari 2 na miliyoni 600 mu bikorwa byo gushyira amatara ku mihanda ahantu hareshya na kilometer 41, mu duce dutandukanye tw’umujyi nk’uko umuyobozi wungirije w’Umujyi ushizwe ubukungu n’imari Alphonse Nzeyimana yabitangaje.
Nk’uko The New Times yo kuri uyu wa gatanu yabyanditse, ngo aya matara agomba gushyirwa ku mihanda ya Remera-Kabuga, Kimironko-Zindiro, Kinamba-Nyabugogo, no ku muhanda wa Nyabugogo-Rukiba-Nyabarongo.
Nzeyimana yemeza ko bitarenze mu (…)

Nzeyimana yemeza ko bitarenze mu kwezi kwa Cyenda (Nzeli) ibi bikorwa bizaba byarangiye kuko ibikoresho byose nkenerwa byamaze kuboneka.

Asobanura kandi ko gushyiraho aya matara biri mu rwego rwo kongera umutekano w’umujyi, no gutuma abafite ibikorwa hafi y’iyo mihanda bongera amasaha y’akazi.

Nzeyimana anavuga ko ubuyobozi bw’Umujyi ku bufatanye na guverinoma ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bazakomeza gushaka andii mafaranga akenewe ku buryo n’indi mihanda izakomeza kubonesherezwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages