Abahinzi b’inanasi bo mu murenge wa Kayenzi, akagari ka Bubazi, bibumbiye muri Koperative COPRABU, bishyingiye uruganda uruganda rutunganya inanasi, umutobe bengamo ukaba utuma zongera agaciro kuruta izigurishwa zikiva mu mirima.
Aba bahinzi batangaza ko bamaze kubona ko umusaruro bakura mu mirima y’inanasi bahinga ari mwinshi ugereranyije no ku zigurisha ku isoko, kuko babonagamo mafaranga make.
Nyiranshimiyimana Madeleine na Kankundiye Maritha, abanyamuryango ba COPRABU, batangaza ko kugurisha imbuto byabateraga igihombo gikabije. Bati “Mu isoko ry’i Kayenzi, ku mwero w’inanasi, imwe iba igura hagati y’amafaranga y’u Rwanda 100 na 150. Mu gihe ikozemo umutobe,kuko imwe ivamo litiro, igura amafaranga 3000.”
Batangaza ko inanasi yakozwemo umutobe iba yongerewe agaciro, kuko hatarimo ibyo kuwushyiramo n’imirimo ikorwa, inanasi iba ihagaze ku mafaranga 1000.
Nkurunziza Alphonse umuyobozi w’iyi koperative avuga ko imbogamizi ibabangamiye ari uko batarabona icyemezo cy’ubuziranenge kuva batangira gukora mu 200.
Iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 53, aho bahingira hamwe inanasi mu mirima 2 ifite ubuso busaga hegitari 25.



















TANGA IGITEKEREZO