00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Abaturage bari gushishikarizwa kwitabira SACCO

Yanditswe na

Faustin NTAKIRUTIMANA

Kuya 12 May 2012 saa 09:11
Yasuwe :

Muri Kamonyi kuri ubu bari mu cyumweru kigamije ahanini gushishikariza abaturage batarinjira muri Koperative Umurenge SACCO kuzigana, cyane ko abatari bake bamaze kubona ko gukorana n’ibigo by’imari ari urufunguzo rwo kwiteza imbere.
Ubwo yari mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Nkingo kuri uyu wa kane tariki 10 Gicurasi 2012, Bwana HAKIZA KUMEZA Innocent, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative ukurikirana imikorere y’amakoperative mu Karere ka Kamonyi, yabwiye abari aho ko iyi (…)

Muri Kamonyi kuri ubu bari mu cyumweru kigamije ahanini gushishikariza abaturage batarinjira muri Koperative Umurenge SACCO kuzigana, cyane ko abatari bake bamaze kubona ko gukorana n’ibigo by’imari ari urufunguzo rwo kwiteza imbere.

Ubwo yari mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Nkingo kuri uyu wa kane tariki 10 Gicurasi 2012, Bwana HAKIZA KUMEZA Innocent, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative ukurikirana imikorere y’amakoperative mu Karere ka Kamonyi, yabwiye abari aho ko iyi gahunda igamije gutoza buri muturage umuco wo kuzigama no kwiteza imbere bakoresheje amafaranga yabo n’inguzanyo.

Ku birebana n’umutekano w’amafaranga y’abaturage abikwa muri Koperative Umurenge SACCO, uyu muyobozi yavuze ko uyu mutungo wabo ucunzwe neza ku bufatanye n’inzego z’umutekano, ariko akaba yabasabye nabo kugira uruhare mu gucunga uwo umutekano.

Uyu muyobozi yongeyeho ko kuba mu Karere ka Kamonyi bamaze kuzuza inyubako za SACCO ari imwe mu ntambwe imaze guterwa mu kunoza imikorere no kubungabunga umutekano w’amafaranga y’abaturage.

NGIRUWONSANGA Bonifasi ni umwe mu baturage batuye mu Kagari ka Nkingo akaba amaze igihe afunguje konti muri Koperative Umurenge SACCO. Avuga ko iyi koperative yatumye abaturage bagira umuco mwiza wo kuzigama no kwiteganyiriza, ndetse ngo kuri we byatumye atandukana no kubika amafaranga mu ihembe no mu nsi y’uburiri kuko wasangaga ahorana ubwoba bwo kwibasirwa n’abajura.

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gacurabwenge Madame UMUGIRANEZA Martha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, avuga ko muri iki cyumweru bafite guhura n’abaturage mu Midugudu bakabashishikariza kugana SACCO. Muri uyu Murenge kandi bafite gahunda yo gufasha abatarafunguza konti kubikora bifashishije ibimina n’amatsinda buri wese ku giti cye akagira konti agashyiraho za nyungu akuye mu itsinda bityo nawe akizigamira.

Ku batishoboye badafite ubushobozi bwo gufunguza konti, mu Murenge wa Gacurabwenge barateganya muri iki cyumweru gukusanya inkunga binyujijwe mu nama n’abaturage buri wese agatanga uko yifite, amafaranga azavamo akazifashishwa mu gufunguriza konti muri SACCO abo baturage.

Mu cyerecyezo cy’iterambere 2020 igihugu cyihaye, Leta y’u Rwanda yifuza ko abaturage baba bakorana n’ibigo by’imari n’amabanki, ndetse bagashishikarizwa gutinyuka bakaka inguzanyo kugira ngo ibyo bigo bifashe mu kwihutisha iterambere ry’iki gihugu.

Faustin NTAKIRUTIMANA wanditse iyi nkuru ashinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Kamonyi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages