Hagiye gushyirwaho akarere kamwe ka gasutamo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kazatuma ubuhahirane bwiyongera hagati y’ibihugu bigize uwo muryango .
Nk’uko byatangarijwe mu kiganiro mpaka cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Ukwakira 2012, ku ishyirwaho ry’akarere kamwe ka gasutamo imwe mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, iyi gahunda izatuma habaho iterambere n’ubuhahirane bw’ibihugu biwugize, nk’u Rwanda ndetse n’akarere muri rusange.
Ikiganiro mpaka cyari gihuje Minisiteri y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC), impuguke mu bijyane n’imikorere ya za gasutamo, ndetse n’ibigo bitandukanye harimo n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA).
Murekatete Jacqueline umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro yatangaje ko imisoro niramuka yakiriwe neza mu bihugu by’uyu muryango hazabaho iterambere. Yongeyeho ko hakenewe ko habaho uburyo bwo gukoresha ifaranga rimwe ryumvikanyweho n’ibihugu bigize umuryango.
Minisitiri Mukaruliza Monique, yatangaje ko gushyiraho akarere kamwe ka gasutamo bizatuma habaho ubuhahirane hagati y’ibihugu, ndetse no gushyikirana n’ibindi bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Minisitiri yagize ati “Iyi gahunda nimara kwemezwa neza, amahoro azajya yakirirwa ku byambu nka Mombasa na Dar-Sar-Salaam aho kwakirirwa mu Rwanda. Bivuze ngo abiro byakiraga imisoro mu Rwanda bizimurirwa kuri ibyo byambu. Akarere kamwe ka gasutamo kazatuma habaho guhuza amategeko yo kwaka imisoro, ndetse no guhuza imisoro”.
Biteganyijwe ko iyi gahunda izagerwaho mu minsi iri imbere, kuko hacyegeranywa ibitekerezo bitandukanye kugirango izashyirwe mu bikorwa nta gihugu kigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kibangamiwe.



















TANGA IGITEKEREZO