Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wasinyanye amasezerano na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank) kugira ngo hatangire inyigo yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi, ahasinywe amasezerano y’amadorali ibihumbi 428 ($428,000), ku yateganyijwe angana na miliyoni 1.8 z’amadorali.
Ayo masezerano yasinywe taliki ya 1/6/2012 Arusha muri Tanzania, asinywa n’Umunyamabanga mukuru wa EAC, Ambassador Dr. Richard Sezibera n’Umuyobozi wa AfDB mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba , Gabriel Negatu.
Uyu mushinga wo kubaka gari ya moshi, uterwa inkunga n’abaterankunga bo muri India Trust Fund na New Partnership for Africa Development (NEPAD).
Ambassador Dr Richard Sezibera, yashimiye Leta y’u Buhinde kuba yaratanze iyo nkunga ibinyujije muri India-Africa Economic Cooperation, mu rwego rwo gushyigikira EAC kugira ngo itere imbere mu kubongerera ubushobozi bwo kubaka umuhanda wa gari ya moshi.
Umuhanda wa gari ya moshi uteganijwe kubakwa uzahuza Dar es Salaam – Isaka – Kigali / Keza - Musongati.
Aha Dr Sezibera yavuze ko uyu mushinga uzatangira muri Kamena 2012 usozwe muri Kamena 2014, bakazatangira gukora uwo mushinga bakoresheje amadorali agera kuri miliyoni 1.8, ati “nsanga ibyo bizatuma abo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba barushaho gutera imbere binyuze mu gutwara ibintu, bakoresheje gari ya moshi.”
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa AfDB mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Gabriel Negatu yavuze ko bumwe mu bucuruzi bukorerwa mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba harimo ubukoresha inzira y’ubutaka (overland road) ndetse n’inzira ya gari ya moshi (rail routes).
Gabriel avuga ko asanga mu gihe iyi gari ya moshi izaba yuzuye bizatuma ubucuruzi burushaho kugenda neza.
Aha yavuze ko intego nyamukuru yo kubaka gari ya moshi ari ukugira ngo bateze imbere ibikorwaremezo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ati “kumanura ibiciro bikorwa ku ngendo bizatuma habaho kuzamuka k’ubukungu bw’ibihugu byose bya EAC . Bizazamura ubuzima bw’abantu bagera kuri miliyoni 133, aho ibicuruzwa bizagabanuka ku biciro ndetse na serivisi ku bantu zigatangwa neza.”
Inkuru ya Izuba Rirashe



















TANGA IGITEKEREZO