Nyuma y’igihe kirekire umurenge SACCO Ingeri - Cyeza ikorera mu nzu y’intizanyo abaturage bo muri uwo murenge bafashe icyemezo biyubakira aho ukorera hatanga umutekano w’amafaranga yabo babitsamo dore ko ngo cyanabafashije kwiteza imbere bikura muri nyakatsi ku buririri.
Ibi n’ibigarukwaho na bamwe mu bakoranye n’iyi SACCO ngo kuko ngo nyakatsi yo kuburiri bayiciye bitagoranye cyane kuko babifashwagamo na SACCO, nkuko abari mu ishyirahamwe
“Dusadirane” babitangaje mu byishimo byo gutaha inyubako yabo.
Aganira na IGIHE, Mukasine Dativa uvuga ko uburyo SACCO zikora abona zikwiye ingororano kuko intego zayo zigenda zigerwaho, kuko we akurikije aho yamuvanye mu bukene, agatinyuka kwaka inguzanyo bwa mbere yabashije kurihira abana amashuri, agura amamatela abana n’umuryango baruamaho ndetse kuri ubu agura imirima akatisha ariko yorora amatungo magufi.
Ibi bishimangirwa na Habyarimana yakuye muri nyakatsi, kuko ajya muri SACCO yari atuye ahantu habi mu kazu gato ndetse n’igikoni n’umusarani bya nyakatsi none ubu ngo yubatse byose n’amabati, inzuye ifite amabati arenga 46, aho yatangiriye ku nguzanyo y’amafaranga ibihumbi 200 ari naho yakuye ibikorwa byinshi amaze kwigezaho.
Mu kumurika ishusho nyayo y’ibyagezeho Perezida w’Umurenge SACCO Ingeri mu Murenge wa Cyeza Nkundibiza Abel yagarutse ku izamuka ridacogora ry’abanyamuryango bagera kuri 4604 n’ubwizigame bw’amafaranga arenga miliyoni 61, kandi batanga inguzanyo zishyurwa neza ndetse bakizera ko mu gihe cyiza bazongera abanyamuryango.
Mu butumwa bwe n’impanuro ku baturage b’umurenge wa Cyeza, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne yasabye SACCO kongera abanyamuryango bayo bakiri ku mubare muto, bakazamuka kuko nta kuvuga ko byibura abahatuye babitsa mu yandi mabanki, dore ko benshi bafite n’uburyo bwo kubonamo amafaranga binyuze mu buhinzi bw’amaterasi y’indinganire ari muri uwo murenge ariko bagahura n’ikibazo cyo kutagira aho bashobora kwizigamira amafaranga bavanye muri iyo mirimo cyangwa indi mishinga ibyara inyungu z’amafaranga.
Mbere y’uko yiyuzuriza inyubako yayo itwaye amafaranga asaba miliyoni 23 y’u Rwanda harimo n’ibikoresho bishya. SACCO Ingeri - Cyeza yari imaze imyaka itatu icumbikiwe n’Umurenge, kuko yatangiye gukora ku itariki ya 30 Nyakanga 2009.



















TANGA IGITEKEREZO