Kamonyi: Kugira ngo imihigo y’Akarere y’umwaka utaha wa 2012-2013 izagerweho ku gipimo gishimishije, Ubuyobozi bw’Akarere burasaba abafatanyabikorwa mu iterambere kurushaho kugaragaza uruhare rwabo no kugena ibikorwa byabo bashingiye ku mihigo y’Akarere, kuko aribyo bizatuma ibyo imibereho y’abaturage irushaho kuba myiza.
Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Wungirije Ushinzwe Ubukungu Imari n’Iterambere Madamu Uwineza Claudine, yabisabye abafatanyabikorwa mu nama yabahuje kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Werurwe 2012.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije akaba n’Umuyobozi w’iri Huriro ry’Abafatanyabikorwa (JADF), yongeyeho ko ashima cyane ibikorwa by’iyi miryango nterankunga, ariko avuga ko haramutse habayeho gahunda y’ibikorwa ikomatanyije byagira akamaro cyane.
Mu bitekerezo byatanzwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere, basabye ko imibereho y’urubyiruko yakwitabwaho by’umwihariko bagafashwa kwihangira imirimo bagaterwa inkunga.
Kuri ibi Nkurunziza John wari uhagarariye ADRA muri iyi nama nyunguranabitekerezo, yasabye Akarere kuzakomeza guhugura abantu batazi gusoma no kwandika mu rwego rwo gukumira ubujiji mu baturage.
Kuri ibi Umuyobozi w’Akarere wungirije yashubije ko ibi bikorwa bizitabwaho hashingiwe ku mahugurwa y’urubyiruko ku kwihangira imirimo, kubashishikariza kwibumbira mu makoperative no kubatoza gutinyuka bagatekereza ku mishinga runaka igamije iterambere ryabo.
Ikindi kandi mu bikorwa biteganyijwe urubyiruko ruzagiramo akazi mu mirimo itandukanye ku buryo nabyo bizafasha mu guteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko.
Ku kibazo cy’imirire mibi ikigaragara hamwe na hamwe mu Karere, Umuyobozi w’Akarere yabasobanuriye ko ikibazo kikiri imyumvire, kuko hari n’abafite amafunguro ariko batazi kuyategura ibyo ugasanga nabyo birateza ikibazo ku mibereho y’abana n’imiryango yabo.
Ikiri gukorwa rero n’inzego bwite za Leta ni ukwigisha ku buryo buhoraho ndetse no kwerekera iyo miryango uburyo bategura indyo yuzuye.
Mu mihigo y’umwaka utaha biteganyijwe ko ibikorwa remezo bizitabwaho by’umwihariko birimo kugeza umuriro w’amashanyarazi hirya no hino mu Mirenge aho utaragera, gutunganya imihanda ihuza Utugari, Imirenge n’Imidugudu, kubaka amasoko mato mato abaturage bashobora guhahiramo, gukwirakwiza amazi meza, kubaka amashuri no gusana amwe mu yangiritse n’ibindi.
Iyi nama yahuje abahagarariye imiryango y’abafatanyabikorwa mu iterambere bagera kuri 60, barimo imiryango itegamiye kuri Leta y’imbere mu gihugu ndetse n’indi mpuzamahanga, abihayimana, abikorera mu bikorwa binyuranye birimo ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi, ubukorikori ndetse n’ivugabutumwa.
Amakuru dukesha Faustin NTAKIRUTIMANA
Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Kamonyi


















TANGA IGITEKEREZO