00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bumbogo - Imyaka ibiri ishize yabagejeje kuri byinshi

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 26 January 2013 saa 10:34
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bumbogo wo mu Karere ka Gasabo, buvuga ko uyu murenge ugizwe n’utugari turindwi n’abaturage basaga ibihumbi 26 bagiye ugenda urushaho gutera imbere; ariko cyane cyane mu myaka ibiri iheruka hakaba ari ho hagaragaye ibikorwa byinshi by’iterambere.
Umuyobozi w’uyu murenge Ntaganzwa Jean Marie Vianey, atangaza ko mu gihe cy’imyaka ibiri ishize wahinduye isura ku buryo butangaje. Ati ”Abaturage basigaye bafite imyumvire ishimishije kuko noneho usanga nta wutitabira (…)

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bumbogo wo mu Karere ka Gasabo, buvuga ko uyu murenge ugizwe n’utugari turindwi n’abaturage basaga ibihumbi 26 bagiye ugenda urushaho gutera imbere; ariko cyane cyane mu myaka ibiri iheruka hakaba ari ho hagaragaye ibikorwa byinshi by’iterambere.

Umuyobozi w’uyu murenge Ntaganzwa Jean Marie Vianey, atangaza ko mu gihe cy’imyaka ibiri ishize wahinduye isura ku buryo butangaje. Ati ”Abaturage basigaye bafite imyumvire ishimishije kuko noneho usanga nta wutitabira gahunda za Leta ugereranyije n’uko mbere byari bimeze.”

Umuyobozi w'umurenge wa Bumbogo

Ntaganzwa akomeza avuga ko abaturage bitabira gushyira mu bikorwa gahunda za Leta ku kigereranyo cya 90%, kandi n’ubukangurambaga bukaba bugikomeza.

Avuga kuri bimwe mu bikorwa by’indashikirwa biri mu murenge we, Ntaganzwa yavuze ko Umurenge wa Bumbogo umaze kwiyuzuriza ibiro bya koperative umurenge SACCO; bikaba byarabatwaye asaga Miliyoni 32 z’amanyarwanda ndetse n’inzu y’imyidagaduro ku rubyiruko yatwaye agera kuri miliyoni icyenda.

Inzu y'imyidagaduro y'urubyiruko y'Umurenge wa Bumbogo

Yongeyeho ko ko mu miryango 5000 ikeneye amashanyarazi igera ku 1800 yamaze kuyabona, mu gihe abasigaye na bo bitazarenza amezi atatu batayabonye.

Itangwa ry'amashanyarazi mu murenge wa Bumbogo

Mu gukwirakwiza amazi meza, ku bufatanye na EWASA ngo bitarenze Gashyantare 2013 abaturage bazaba bamaze kugezwaho amazi meza.

Ikindi ni uko ubu bujuje ikigega cy’amazi kizajya gifasha mu gukwirakwiza amazi mu murenge wose.

Mu burezi, Ntaganzwa avuga ko bishimira ko bujuje amashuri y’burezi bw’ibanze bw’imyaka 12, hakaba nta mwana ubura aho yigira ahubwo igisigaye ari amacumbi y’abarimu.

Amashuli y' uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12

Gahunda ya Girinka na yo yageze ku baturage 353, mu gihe ikoranabuhanga ngo bitarenze uyu mwaka bazaba bujuje inzu y’ikoranabuhanga cyangwa “Télécentre” izafasha abaturage gukoresha ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Umurenge wa Bumbogo asaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu iterambere ryabo, bakirinda icyatuma basubira inyuma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages