00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki ya COGEBANQUE yatanze miliyoni 70 mu kigega AgDF

Yanditswe na

Jean Claude Ngoboka

Kuya 25 September 2012 saa 09:00
Yasuwe :

Banki ya COGEBANQUE ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere yashyikirije sheki ya miliyoni mirongo irindwi z’amafaranga y’u Rwanda Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, mu rwego rwo gutanga umusanzu mu Kigega Agaciro Development Fund.
Mukamunana Théonestine ushinzwe ishami rishinzwe imenyekanishabikorwa muri COGEBANQUE, avuga ko aya mafaranga miliyoni mirongo irindwi yakusanyijwe, aturutse ku gitekerezo abakozi bagize nyuma y’aho Leta y’u Rwanda itetekereje gushyiraho ikigega (…)

Banki ya COGEBANQUE ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere yashyikirije sheki ya miliyoni mirongo irindwi z’amafaranga y’u Rwanda Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, mu rwego rwo gutanga umusanzu mu Kigega Agaciro Development Fund.

Mukamunana Théonestine ushinzwe ishami rishinzwe imenyekanishabikorwa muri COGEBANQUE, avuga ko aya mafaranga miliyoni mirongo irindwi yakusanyijwe, aturutse ku gitekerezo abakozi bagize nyuma y’aho Leta y’u Rwanda itetekereje gushyiraho ikigega gishobora kunganira ingengo y’imari y’igihugu, mu ku kugiteza imbere.

Umusanzu watanzwe n’abakozi ba COGEBANQUE ngo watanzwe nta n’umwe wabashyizeho igitugu, nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa hamwe na hamwe, ndetse na Ministeri y’Imari n’Igenamigambi ikaba iherutse kwihanangiriza abo bose bahatira abandi gutanga umusanzu mu kigenga.

Muri iki gikorwa Umuyobozi Mukuru wa COGEBANQUE Alain Lepatre akaba we ubwe yaratanze miliyoni zigera kuri ebyiri.

Dusenge Enata Umuyobozi muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi wari muri iki gikorwa cyo kwakira umusanzu kuri Banki ya COGEBANQUE, yatangaje ko igikorwa cyo gutanga umusanzu kigamije gushimangira agaciro k’Umunyarwanda, ko kandi kugeza ubu iki gikorwa kirimo kugenda neza, kuburyo kimaze kujyamo amafaranga agera kuri miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aha COGEBANQUE yatangaga sheki

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itangaza ko nta Muryarwanda ukwiye kugira impungenge z’imicungire y’aya mafaranga atangwa, kuko hashyizweho ingamba z’uburyo azacungwa neza.

Uretse iki gikorwa cyo gutanga umusanzu, COGEBANQUE ngo yagiye yitabira ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’igihugu muri rusange, harimo gahunda Bye Bye Nyakatsi, One Dollars Company, ndetse na gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages