WASAC iravuga ko aya mahugurwa y’icyumweru yahawe abantu 23 baturutse mu gihugu hose bahagarariye abandi bo mu ihuriro ry’abacunga ibikorwa remezo by’amazi n’isukura mu Rwanda; aya mahugurwa yari agamije gukemura ikibazo cya serivisi mbi z’amazi zigaragara mu gihugu.
James Sano Umuyobozi wa WASAC ,avuga ko nyumay’aya mahugurwa abahuguwe bazaba igisubizo cyo gukemura ibibazo bigaragara mu micungire mibi y’ibikorwa remezo by’umwihariko amazi.
Yagize ati “Ubu turacyafite aho ibikorwa remezo nk’impombo z’amazi byangirika ntibisanwe, ugasanga abantu ntibazi kubara ibipimo by’amazi cyangwa batazi kugenzura niba hari imikoreshereze idahwitse y’amazi; aba bahuguwe bazahugura n’abandi, turizera ko umuti wa biriya bibazo uzaba ubonetse.’’
Abahuguwe bafata aya mahirwe nk’umwanya wo kwigishwa uko bafatanya na Leta gucunga ibidukikije, bikemurira zimwe mu mbogamizi bahura na zo.
Uwitwa Ntarindwa Emmanuel ukorera mu turere ka Kirehe na Kayonza,yavuze ko babonye umwanya wo kwiga uko bakemura imbogamizi zatumaga batanga serivisi mbi mu gucunga ibikorwa remezo by’amazi no kuyatanga.
Yagize ati “Duhura kenshi n’ikibazo cy’ibikorwa remezo by’amazi bishaje cyangwa imiyoboro y’amazi yakozwe mu buryo bubi butuma amazi ataboneka buri munsi,twahuguwe uko twakemura ibibazo nk’ibi kugirango dutange serivisi nziza ducunga ibikorwa remezo by’amazi.”
Aya mahugurwa ya WASAC ngo ni kimwe mu bisubizo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo(MININFRA) yihaye ngo ikemure imicungire mibi y’ibikorwa remezo bya Leta igarukwaho kenshi.



















TANGA IGITEKEREZO