00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwasigajwe inyuma n’amateka ushaka gukora uruganda rw’imishito yabonye inkunga

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 15 March 2015 saa 11:35
Yasuwe :

Nibose Jean d’Amour, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka batujwe mu mudugudu wa Cyaruzinge mu murenge wa Ndera ho mu karere ka Gasabo, yashyikirijwe inkunga y’intangiriro, y’umushinga mugari afite wo kubaka uruganda rukora imishito yotswaho burusheti.

Iyi nkunga ya mbere ingana n’amafaranga y’u Rwanda agera ku ibihumbi 105 yatanzwe n’Umunyarwanda utuye muri Afurika y’Epfo witwa Jean Claude, nyuma y’inkuru IGIHE yanditse igaragaza imbogamizi zibuza uyu mugabo kugera ku nzozi ze zo gukora imishito kinyamwuga.

Muri iyo nkuru Nibose yagaragaje uburyo kubaza imishito mu migano bimutunganye n’umuryango we w’abantu icyenda, ariko akavuga ko yifuza kwagura ibikorwa bye buhoro buhoro kugeza ubwo ageze ku ruganda.

Nibose ashyikirizwa inkunga yemeza ko izamufasha kugera ku nzozi ze

Yavuze ko ku ikubitiro akeneye inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 100, akabasha kurangura umurima w’imigano kugira ngo abashe kongera umubare w’imishito akora ku munsi n’amafaranga yiyongere.

Yagize ati “Nkeneye ibikoresho bihagije. Nkubu mbonye inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 100, nayafata nkarangura urugano rwose nkajya njywanwa no gutema gusa ku buryo umusaruro mbona wakikuba nibura gatanu.”

Yunzemo ati “kuko mfite abakiriya benshi ndamutse mbonye imigano ihangije nabasha kubona amafaranga ahagije, nkajya nyizigama kugeza ngeze ku rwego rwo kwigurira imashini nkava kuri ibi byuma tubajisha bidutema.”

Nibose afite ubushake ariko ntaragera ku byo atekereza byamufasha kwesa imihigo

Inzozi zatangiye kuba impamo…

Nibose yatunguwe bikomeye no kumenyeshwa amafaranga ibihumbi 100 yifuzaga ngo yagure ibikorwa bye, abonetse kandi atari inguzanyo ahubwo ari inkunga yo kumufasha gushyira mu bikorwa intumbero ye.

Ubwo ubuyobozi bwa IGIHE ltd bwamushyikirizaga iyi nkunga, yagaragaje akanyamuneza kadasanzwe, ahiga ko agiye kuyifashisha mu gushyira mu bikorwa imishinga ye agatera imbere nk’uko yahoze abyifuza.

Yagize ati “Mu by’ukuri ndishimye cyane ku buryo ntabona uko mbibabwira.Ubu guhera ejo mu gitondo ndahita ndangura umurima w’imigano ubundi ntangire akazi mu buryo bwagutse.Ndabizeza ko iyi nkunga nzayifashisha ngatera imbere ubutaha mukazagaruka mwibonera ibikorwa by’iterambere nagezeho.”

Kuri ubu akoresha intoki mu gutunganya imishito

Nibose yashimiye cyane Jean Claude yamuteye inkunga atamuzi, ndetse ashimita IGIHE yanditse ku bikorwa bye none bikaba bimuviriyemo kubona inkunga imwihutisha mu iterambere.

Ubwo yamushyikirizaga aya mafaranga, Charlotte Umulisa, umukozi muri IGIHE yasabye uyu mugabo gukomeza intumbero ye yo kwiteza imbere akanateza imbere igihugu kandi inkunga ashyikirijwe ikamubera intangiriro yo kugera kuri byinshi.

Mu nkuru ya mbere uyu mugabo ufite umugore n’abana barindwi yari yagaragaje ko mu gihe yaba abonye ibi bihumbi 100 yakorana imbaraga nyinshi kandi akajya azigama kugeza agwijije ayo kuguramo imashini ibaza imishito, kugira ngo arusheho gukora kinyamwuga.

Ati “Namaze kubona iyo nguzanyo natangira kwizigama ngahita ngura imashini, kuko nifuza guhangana na bariya bazungu… Uwampa nka miliyoni 3,5 nakora ntikoresheje nkaba umukire…ariko ntanayabonye nzizigama kugeza mbonye ayo kubaka urwo ruganda nkubwira.”

Mu rugo rwa Nibose buri wese ni umubaji w’imishito, kuko uhereye ku mwana w’imyaka irindwi, buri wese yaguriwe icyuma abajisha imishito afasha se.

Magingo aya, urugo rwa Nibose rufatwa nk’urwishoboye muri uyu mudugudu batuyemo, kandi bitewe n’uburyo abakeneye imishito abaza ari benshi, bigaragara ko adacitse intege inzozi ze yazikabya.

Soma inzozi ze: Uwasigajwe inyuma n’amateka yahigiye gutwara Abanyaburayi isoko ry’imishito

[email protected]
Amafoto: Fabrice &Yakubu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages