00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda Africa Improved Foods rwabonye umuyobozi mushya

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 31 January 2024 saa 04:06
Yasuwe :

Uruganda Africa Improved Foods (AIF) ruyoboye mu zitunganya ibyo kurya mu Rwanda, rwabonye umuyobozi mushya ugiye kurufasha mu cyerekezo cyo kwagurira ibikorwa ahandi muri Afurika mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Ramesh Moochikal ugiye ugiye kuyobora AIF mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, izi nshingano yazitangiye ku itariki ya 1 Kamena 2023. Ni impuguke n’inararibonye mu bijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ibiribwa ku mugabane wa Afurika amazemo imyaka irenga 30.

Yakoreye mu bihugu 20 bitandukanye bya Afurika harimo ibyo mu Majyepfo, Uburasirazuba ndetse n’ibyo muri Afurika yo Hagati.

Yabaye kandi umuyobozi w’ikigo Olam International muri Afurika y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba, gikora ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi mu bihugu bitandukanye ndetse aba n’umwalimu muri Kaminuza ya Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Mu muhango wo kumwerekanwa nk’ umuyobozi mushya, kuri uyu wa 30 Mutarama 2024, Ramesh Moochikal yavuze ko mu Rwanda ari ahantu heza ho gushora imari kuko Leta yashyizeho ingamba nziza zorohereza abashoramari kuhakorera.

Yavuze kandi ko afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 30 aba muri Afurika akaba yaragiye akorera ibigo binyuranye harimo ibitunganya ibikomoka ku buhinzi. Ibi bizamufasha kugeza uru ruganda ku rwego rukomeye.

Ati "Abashinze uruganda ndetse n’abanyamigabane bacu bashaka ko turuzamura tukarugeza ku rwego rwa Afurika. Impamvu naje muri uru ruganda hano mu Rwanda ni uko rwabashije gukora neza ariko rukaba rukeneye ubumenyi bwanjye n’ubunanaribonye kugira ngo mbashe kurugeza ku rwegoo rwa Afurika".

Yakomeje ati "Mu mezi atandatu ashize twakoze igenamigambi ryiza ry’imyaka itanu iri imbere kandi ubu tugeze ku ntambwe yo kuganira ku kongera igishoro cyo gukoresha. Nizeye ko mu gihe cy’imyaka itanu tuzava ku ruganda rumwe dufite mu Rwanda tukagira urundi muri Ethiopia, Nigeria na Zambia".

Ramesh yongeyeho ko kuba AIF yarakoreye mu Rwanda bikabasha kugenda neza, bitanga icyizere ko no kurwagukira ahandi muri Afurika bizagenda neza.

Uruganda rwa AIF rwatangiye gukorera mu Rwanda mu 2015 rushyira ibicuruzwa bya mbere ku isoko mu mwaka wakurikiyeho. Rukora ibyo kurya bitandukanye byiganjemo ibifasha abana gukura neza ndetse n’ibifasha kwita ku buzima bw’umubyeyi utwite n’uwonsa gusa kuri ubu bafite n’ibigenwe umuryango wose.

Ifu nka Shisha Kibondo, Nootri Mama na Nootri Toto n’izindi rutunganya ziri mu byafashije mu kurwanya igwingira riva ku mpuzandengo ya 47% rigera kuri 35% bafatanyije na Leta y’u Rwanda nk’uko umuyobozi warwo abivuga.

Uru ruganda rukorana n’abahinzi 90,000 mu gihugu hose rukabagurira umusaruro w’ibigori na soya. Rutunganya nibura toni 65.000 ku mwaka; ibituma ruba umukiriya wa mbere ugura ibinyampeke byishi mu gihugu ndetse rukanagira abaguzi n’abandi bagenerwabikorwa bangana na miliyoni 1.5 buri munsi.

Magingo aya rukoresha abakozi 500 biganjemo Abanyarwanda gusa ruteganya ko mu myaka itanu iri imbere ruzaba rukoresha abagera ku 2000. Uru ruganda rufite amamashini agezweho akoranye ubuhanga butuma babasha gutegura ibyo kurya by’umwimerere.

Ramesh Moochikal avuga ko mu Rwanda ari ahantu heza ho gukorera ishoramari
Ramesh Moochikal yavuze ko atewe ishema n'ibyo uruganda rumaze kugeraho mu Rwanda
Uruganda rwa AIF rukora ibyo kurya harimo n'ibigenewe abakuru
Uru ruganda rufite ibikoresho bigezweho birufasha gukora ibiryo by'umwimerere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages