00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda uba mu Bubiligi yiyemeje kurwanya ubukene yifashishije ingurube

Yanditswe na

Jovin Ndayishimiye

Kuya 22 May 2015 saa 11:38
Yasuwe :

Umunyarwanda utuye mu Bubiligi akaba yarashinze Umuryango ugamije kunganira Leta mu bikorwa byayo byo kurwanya ubukene mu bice by’ibyaro, yemeza ko ingurube nk’itungo ryororoka vuba rizafasha abaturage kwiteza imbere.

Mu kiganiro na IGIHE, Oswald Ngangurarugo umaze imyaka irenga icumi aba mu Bubiligi yatangije umushinga wo kororera ingurube mu turere twa Kayonza, Kirehe na Nyagatare avuga ko umushinga we umaze guha akazi abantu barenga 30 bibumbiye mu makoperative atatu ndetse ko mu gihe zizaba ziyongereye n’abandi benshi bazabyungukiramo hagamijwe kubakura mu bukene.

Yakomeje avuga ko yatangije umushinga we amafaranga arenga miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, hakaba hari gahunda yo koroza abaturage bakorana n’ayo makoperative.

Yagize ati “Nashyize muri iki gikorwa amafaranga arenga miliyoni umunani nubaka ibiraro, ngura amasambu ingurube zidagaduriramo cyangwa se aho zahingirwa no kugura ingurube ubwazo. Ibi nabikoze ngamije guteza imbere abaturage bibumbiye mu makoperative kuko iyo bari kumwe bagera ku musaruro utubutse.”

Ingurube 60 nizo zitabwaho n’abaturage bagera kuri 33 bibumbiye mu makoperative atatu, hakaba hari gahunda ko uyu mubare ushobora kwiyongera ukagera ngurube ibihumbi bitandatu mu mpera za 2016 mu gihe kandi abaturage bagera ku gihumbi nabo bazaba borojwe

Ngangurarugo yagize ati “ Dufite umugambi wo kureba uburyo aya makoperative twayaha ingufu, ingurube zikabona indyo yuzuye n’isuku nyinshi ku buryo duteganya ko twava ku ngurube ubu zibarirwa muri mirongo 60 zikagera ku bihumbi birenga bitandatu mu mpera y’umwaka wa 2016. Tuzaba twaroroje kandi imiryango irenga igihumbi ituranye n’ayo makoperative. Ibi bisaba ko tuzubaka uruganda rukora ibiryo byazo ku buryo zizaba zishobora kubwagura kabiri mu mwaka bijyanye n’ibiribwa zihabwa.”

Abaturage bagera kuri 33 nibo bakora muri uyu mushinga w'ubworozi bw'ingurube
Mu mwaka wa 2016, ngo barateganya kuzaba bafite ingurube ibihumbi bitandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages