00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwiza bw’Umudugudu wa Mpazi uri hafi gutuzwamo indi miryango

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 October 2024 saa 04:22
Yasuwe :

Mu minsi mike, inzu nshya mu mudugudu w’icyitegererezo wa Mpazi mu mujyi wa Kigali zizaba zuzuye, bihe amahirwe imiryango 688 gutura heza hajyanye n’icyerecyezo cy’Umujyi.

Ni Umudugudu w’Icyitegererezo wa Mpazi uri kubakwa mu Murenge wa Gitega uzatwara amafaranga make ugereranyije n’indi yubatswe mbere bitewe n’ikoranabuhanga mu by’imyubakire n’ibikoresho byahindutse.

Izi nyubako nshya zije zisanga izindi zicumbikiye imiryango 105 zubatswe mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga, witezweho kuba icyitegererezo cy’imyubakire ihendutse, ijyanye n’igihe kandi itangiza ibidukukije.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga ku Gitega mu karere ka Nyarugenge, mu mudugudu wa Mpazi abakozi bashinzwe kubaka bari bari mu bikorwa bya nyuma bizwi nk’amasuku kuri izo nyubako.

Ubu buryo bw’imyubakire bufite umwihariko w’uko budatuma abari basanzwe bahatuye bimurwa nkuko byakunze kwinubirwa na benshi.

Abaturage batanga ubutaka bwabo abashoramari bakabwubakaho inyubako zijyanye n’igihe, bagahabwa inzu muri izo nyubako hanyuma izigaye akaba arizo umushoramari agurisha cyangwa akodesha abandi bashaka kuhatura.

Ihere ijisho ubwiza bw’Umudugudu wa Mpazi mu mafoto

Umudugudu wa Mpazi usanzwe utujwemo imiryango 105
Uyu mudugudu wubatse mu Gitega, ahahoze inyubako z'akajagari
Inyubako nshya ziri kuzamurwa hafi ya ruhurura ya Mpazi, zizatuzwamo imiryango 688
Ubu buryo bw'imyubakire buri kugeragezwa mu Gitega, buzakoreshwa n'ahandi hirya no hino mu gihugu
Izi nyubako zizamurwa mu buryo butangiza ibidukikije
Mu gihe hari iziri kuzura, hari izindi nyubako z'ikindi cyiciro ziri kuzamurwa
Inzu zaruzuye ziri gukorerwa amasuku
Abakozi bari gukora amanywa n'ijoro ngo izi nyubako zuzure vuba
Izi nzu zifite ibikorwa byose nkenerwa
Iza mbere zamaze kuzura ndetse hari imiryango yamaze gutuzwamo

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .