Urwego rw’ubwikorezi ni ingenzi cyane mu iterambere ry’igihugu, cyane ko arirwo rutuma umusaruro w’ubuhinzi n’ibikorerwa mu nganda bibona uko bigera ku isoko, bityo abacuruzi n’abandi bari muri urwo ruhererekane bakabona inyungu.
Ni muri urwo rwego BPR Plc yakoranye n’ikigo gitwara abantu n’ibintu cyane mu Ntara y’Amajyaruguru cya Different Express Ltd ikagifasha kwiyubaka no kwagura ibikorwa byacyo.
Different express Ltd isanzwe ikora ingendo zihuza Kigali n’Intara y’Amajyaguru nk’izihuza Kigali na Gicumbi, Kigali na Gatuna na Gicumbi-Base na Musanze.
Umuyobozi wa Different Express Ltd, Rusibana Alphonse, avuga ko mu myaka itanu iki kigo kimaze gikorana na BPR Plc, cyabonye impinduka mu mikorere kandi cyateye imbere.
Yagize ati "Mbaze igihe dukoranye na BPR Plc ni imyaka itanu, ni banki itagora abakiliya, igitekerezo ubahaye baracyumva kandi bakakikugiramo inama, bakakigufashamo.’’
Yavuze ko igihe bifuzaga kongera umubare w’imodoka zabo, banki bihutiye gukorana na yo ari BPR Plc.
Ati "Uruhare rwa BPR Plc mu iterambere ryacu ni runini cyane. Twatangije kompanyi dufite imodoka esheshatu, ari zo RURA yasabaga ngo dukore ingendo icyo gihe.”
Yavuze ko nyuma yaho, RURA yaje guhindura amategeko, ivuga ko kugira ngo ikigo cyemererwe guhabwa ibyangombwa byo gutwara abantu mu modoka, hakenewe imodoka 20.
Ibyo bimaze kuba, Different Express Ltd yegereye BPR Plc, kugira ngo ibatere inkunga yo kugura izindi modoka.
Yakomeje ati "Icyo gihe ni BPR yabidufashijemo, itugurira izindi [modoka] kugira ngo twuzuze za modoka zikenewe. Twakomeje gukorana, izishaje tukazisimbura, baduha inguzanyo yo kugura izindi."
Rusibana yavuze ko ku bantu bifuza gukorana na BPR Plc nta gihombo bazagira ashingiye ku mikoranire bagiranye.
Ati "Ndabahamiriza ko BPR ari inyangamuganyo kandi irakora. Icyo nababwira ni ukuyigana kuko njye twakoranye neza."
Kugeza ubu, BPR Plc imaze gutera inkunga ikigo cya Different Epxress Ltd yo kwigurira imodoka 30, zahaye akazi abantu barenga 50.
Banki y’Abaturage yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1975, kuri ubu ifite amashami agera ku 184 n’aba-agents ba BPR Hafi barenga 300 mu gihugu hose. Serivisi zayo kandi zirimo kubitsa no kubikuza zishobora kuboneka hifashishijwe ikoranabuhanga.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!