00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwungutse imbuto 19 z’ibishyimbo zitezweho umusaruro no guhashya imirire mibi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 June 2021 saa 08:31
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyamuritse imbuto 19 nshya z’ibishyimbo bikungahaye ku ntungamubiri kandi bitanga umusaruro kurusha ibyari bisanzwe.

Izo mbuto 19 zamuritswe zirimo 13 z’ibishyimbo by’imishingiriro n’ubwoko butandatu bw’ibishyimbo bigufi. Umunani muri zo zikungahaye ku myunyungugu nka fer na Zinc. Hejuru y’amazina ziswe n’abashakashatsi, abaturage bazitwereye andi nk’Injyamani, Mwirasi, Rwibarura n’andi.

Ubu bwoko bushya bw’imbuto buje gusimbura ubundi 30 bwavumbuwe mu mwaka wa 2012, bwari butangiye gusaza no kwibasirwa n’indwara zitandukanye.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Kamena 2021, ubwo hamurikwaga ubwoko bushya bw’imbuto z’ibishyimbo mu Karere ka Burera kuri Sitasiyo ya RAB ya Rwerere, Umuyobozi ukuriye Ishami ry’Ibinyamisogwe n’Ibinyamavuta muri RAB, Rurangwa Edouard, yavuze ko imbuto z’ibishyimbo Abanyarwanda bahingaga zari zimaze kugaragaza inenge.

Ati “Imbuto zose zirakorwa ariko zikagera igihe zikagira intege nke bitewe n’uburwayi cyangwa imihindagurikire y’ikirere umusaruro wazo ukagenda ugabanuka, bigasaba ko zabona izindi zizunganira. Twaherukaga gushyira imbuto hanze z’ibishyimbo 2012, icyo gihe twari twasohoye imbuto zigera kuri 30 ariko ubu twari dusigaranye imbuto 13 mu bahinzi, inyinshi zari zimaze kugaragaza intege nke.”

Umwihariko w’imbuto nshya ni uko zikungahaye ku myunyungugu zirimo fer na Zinc.

Rurangwa yavuze ko ubwoko bushya bunihariye mu kongera umusaruro kuko nibura hegitari imwe ishobora kweraho toni zirenga ebyiri ku bishyimbo bigufi, naho ku bishingirirwa bikagera kuri toni enye. Ni mu gihe ku bwoko bw’imbuto zari zisanzwe, izakabyaga zeraga toni 1.8 kuri hegitari.

Umuhinzi w’ibishyimbo akaba n’umutubuzi w’imbuto mu Murenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma, Nzeyimana Alexis, yavuze ko yizeye ubwiyongere bw’umusaruro n’isoko ryabyo.

Ati “Ntabwo twabura isoko ahubwo amasoko dufite umusaruro bakenera ntabwo bawubona kuko abahinzi benshi dufite baracyari muri gakondo, ibishyimbo byabo nta musaruro bifite. Nashishikariza abahinzi ko twahinga ibi bishyimbo ku bwinshi, kugira ngo duhingire isoko tubone amafaranga tugire n’imibereho myiza.”

Icyakora, Nzeyimana yavuze ko bigoye kugira ngo abahinzi bose babone izo mbuto mu gihe baba badahawe ubufasha ngo zibagereho zihendutse.

Ati “Kuba bitari muri gahunda ya Nkunganire, usanga imbuto ihenda umuturage akagenda gake. Haramutse hagiyemo Nkunganire nkuko zijya muri soya, mu bigori n’ibindi, byatuma bakanguka.”

Imbuto y’ibishyimbo bitubuye muri uyu mwaka w’ihinga usoza byaguraga hagati ya 1000 Frw na 1500 Frw ku kilo, mu gihe iya soya n’ibigori byashyiriweho Nkunganire byaguraga hagati ya 400 Frw na 500 Frw ku kilo.

Nzeyimana ati “Ni nayo mpamvu abantu bagenda bakibikira imbuto imyaka itanu, itandatu kandi ubundi umuhanga n’iyo yakabaye abika imbuto ntakwiriye kurenza imyaka itatu kuko iba yatangiye guta agaciro.”

Nibura hegitari imwe iterwaho ibishyimbo biri hagati y’ibilo 40 na 60.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RAB, Dr Bucagu Charles, yavuze ko nubwo ibishyimbo bitari muri Nkunganire, batangiye gukorana n’abatubuzi hirya no hino mu gihugu kugira ngo imbuto zibagereho byoroshye bazikwirakwize mu baturage.

Ati “Dufasha abatubuzi tubagezaho za mbuto ariko no kubunganira kugira ngo cya giciro kizabe kiri hasi noneho abaturage babashe kubigura ku giciro cyo hasi.”

Dr Bucagu yavuze ko ikigiye gukorwa nyuma yo kumurika imbuto nshya, ari ukuzigeza ku baturage “mu bindi bice by’igihugu kugira ngo batangire bazihinge”.

Amahirwe akomeye kuri ba rwiyemezamirimo

Raporo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare ku musaruro w’Ubuhinzi bw’Igihembwe cya mbere cy’Ihinga 2021A (Seasonal agricultural survey), igaragaza ko mu Rwanda hasaruwe toni 258.851 zivuye kuri toni 226.570 zari zabonetse mu gihembwe nk’icyo cya 2020. Ni ukuvuga ubwiyongere bwa 14 %.

Uretse kuba umusaruro w’ibishyimbo byera mu Rwanda ahanini uribwa n’abenegihugu, byatangiye no kuba imari ikomeye ku masoko yo mu Burayi, u Buhinde, Afurika y’Epfo n’ahandi.

Rugamba Eddy Frank ukora muri Kilimo Trust, Umuryango uhuza Abahinzi n’Amasoko, yabwiye IGIHE ko imbuto nshya zigiye gutuma abari bafite amasoko yo kugemura ibishyimbo mu mahanga, babona umusaruro wifuzwa.

Ati “Imbuto zari zihari twazitaga ko ari iz’umuhinzi yibikira. Wabikaga imbuto bwacya ugahinga utitaye ngo isoko rizakenera iki. Kubera ko abaguzi baba barasinyanye n’amasoko icyo bazatanga, bituma basubira inyuma mu bahinzi bakavuga bati mpingira iyi mbuto. Bisubiza cya kibazo cy’uko wahingaga utazi uzakugurira.”

Nizeyimana André ushinzwe Ubucuruzi n’Imenyekanisha muri Fresh Farm itunganya ibishyimbo bihiye ku buryo bishobora kubikwa umwaka bitarangirika, yavuze ko kuri ubu batunganyaga ubwoko bubiri bw’ibishyimbo kuko ari bwo babashaga kubona mu bahinzi budafite ikibazo.

Uyu mukozi w’uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 1.2 z’ibishyimbo ku munsi, yavuze ko uko haboneka imbuto nshya zitandukanye, ari amahirwe ku bucuruzi bwabo.

Ati “Ubu dufite ibishyimbo bikungahaye ku butare, tukagira n’ibishyimbo bisanzwe. Niba ubwo bwoko bubiri aribwo twari dufite bwonyine hakaba hajemo andi moko, duhita dutangira gutekereza uburyo ubwoko bwa gatatu nabwo tuzatangira kubukora kuko ntabwo tujya dukura ibishyimbo hanze, dukoresha ibiboneka mu Rwanda gusa.”

Inzobere muri RAB zatangaje ko imbuto nshya zamuritswe zabanje kugeragezwa mu gihe cy’imyaka itanu, zikageragerezwa mu bice bitandukanye by’igihugu. Zagaragaje ko zishobora kwera mu misozi miremire, iringaniye no mu bibaya. Zerera iminsi iri hagati ya 90 na 112.

Ubwoko bw'imbuto nshya y'ibishyimbo bwamuritswe bufite umwihariko w'imyunyungugu ya Fer na Zinc myinshi ugereranyije n'ibishyimbo bisanzwe
Hari hashize imyaka itanu izi mbuto nshya z'ibishyimbo zikorwaho ubushakashatsi muri RAB
Rwibarura, Mwirasi ni amwe mu mazina abahinzi bahaye ubwoko bushya bw'ibishyimbo
Ubwoko bw'ibishyimbo bwamuritswe bwerera iminsi iri hagati ya 90 na 112
RAB yatangaje ko ibishyimbo bishya byamuritswe bishobora guhingwa mu misozi miremire n'imigufi
Meya w'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal na Dr Bucagu basobanurirwa ibijyanye n'ubwoko bushya bw'ibishyimbo bitanga umusaruro biri gutuburirwa kuri sitasiyo ya RAB ya Rwerere
Bimwe mu bishyimbo bihiye byatunganyijwe bishobora kumara umwaka bitarangirika
Ibi bishyimbo bihiye bicuruzwa ku masoko atandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .