00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwishimiye miliyoni 500 z’amadolari Buffet azashora mu buhinzi

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 6 February 2015 saa 06:59
Yasuwe :

Umuherwe w’Umunyamerika, Howard Buffett, azashora miliyoni 500 z’amadolari (abarirwa muri miliyari 350 z’amafaranga y’u Rwanda) mu kongera umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda.
Mu mwaka ushize, umuryango utera inkunga ubuhinzi wa Buffet, Sequoia Farm Foundation, washyizeho gahunda y’imyaka icumi iteganya gutera inkunga u Rwanda.
Mu bikurura Buffet kurufasha, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse cyane nyuma y’igihe gito ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aya mafaranga ya (…)

Umuherwe w’Umunyamerika, Howard Buffett, azashora miliyoni 500 z’amadolari (abarirwa muri miliyari 350 z’amafaranga y’u Rwanda) mu kongera umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda.

Mu mwaka ushize, umuryango utera inkunga ubuhinzi wa Buffet, Sequoia Farm Foundation, washyizeho gahunda y’imyaka icumi iteganya gutera inkunga u Rwanda.

Mu bikurura Buffet kurufasha, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse cyane nyuma y’igihe gito ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aya mafaranga ya Buffet azashyigikira umushinga w’igihugu wo kuhira imyaka kuri hegitari 98,419.54 biteze imbere abahinzi benshi.

Izanakoreshwa kandi mu gushyiraho Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi ritanga ubumenyi nk’ubwa kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iri shuri rizigishamo amasomo ajyanye no gutunganya umusaruro w’ubuhinzi yigishwa muri Leta ya Arizona n’iya Illinois.

U Rwanda rumaze igihe rwohereza abanyeshuri benshi kwiga iby’ubuhinzi bugezweho muri Israel no muri Amerika.

Mu mwaka wa 2007, u Rwanda ni rwo rwa mbere muri Afurika rwasinye amasezerano nyafurika yo guteza imbere ubuhinzi mu kurandura inzara n’ubukene. Aya masezerano yateganyaga ko 10% by’ingengo y’imari bigomba gushyirwa mu buhinzi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gitangaza ko mu rwego rw’ubuhinzi mu mwaka ushize hashowemo akayabo ka miliyoni 17.9 z’amadolari y’Amerika.

Umunyamabanga muri Ministeri y’Ubuhinzi, Tony Nsanganira, yabwiye KT Press ko 0amadolari Buffet azashora mu buhinzi ari yo ya mbere menshi mu rwego rw’ubuhinzi mu Rwanda.

Nsangannira yakomeje agaragaza ko hakeneye uruhare runini rw’abashoramari, ati “Dukeneye abashoramari benshi bashoboka mu kuziba icyuho kiri mu rwego rw’ubuhinzi.”

Mu mishinga u Rwanda rushyize imbere mu Buhinzi harimo uwo kuhira imyaka, ku buryo abahinzi batakomeza kugendera ku igwa ry’imvura.

U Rwanda rufite intego ko ubukungu bwarwo bwazazamuka ku kigero cya 8.5% umwaka utaha, buvuye ku 8%.

Ubuhinzi bugize 35% bw’umusaruro rusange w’Igihugu (GDP), bugakorwamo n’Abanyarwanda babarirwa muri 80% by’abaturage b’u Rwanda.

Buffet atera inkunga u Rwanda mu bintu bitandukanye, mu Kuboza 2015 aheruka mu Rwanda ashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ibiro bimwe by’umupaka w’u Rwanda na Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) mu Karere ka Rubavu (One Stop Border Post). Aha akaba yarahatanze inkunga ya miliyoni 18 z’amadolari.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages