Iyi Minisiteri ivuga ko kugira ngo umusaruro ukenewe uve kuri toni ibihumbi 850 uboneka buri mwaka ugere kuri toni 1,500,000 ukenewe, abahinzi bakwiye gushishikarira gukoresha imbuto nziza yatunganyijwe ndetse bakita no ku buhinzi bwabo.
Iyo uganiriye n’abahinzi b’ibirayi batandukanye mu gihugu, usanga bamwe bageza ku musaruro wa toni 20 kuri hegitari n’ubwo hari abageza no kuri toni 30, ariko wakora impuzandengo ugasanga uyu musaruro ubarirwa kuri toni 8 gusa kuri hegitari.
Ibi bibazo akenshi usanga bikunze guturuka ku kuba hari abahinzi b’ibirayi bigikoresha imbuto zishaje cyane kuko hari abayimaranye imyaka irenga 40 badahindura bityo ntibashe guhangana n’ibihe.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Patrick Karangwa, yagiriye inama abahinzi gukoresha imbuto nziza bakuye ku batubuzi bizewe.
Yagize ati “Iyo urebye ibirayi biboneka usanga hakenewe byinshi, niyo mpamvu rero dusabwa gukoresha imbuto nziza ndetse tukita no ku buhinzi bwacu kuko hari aho ubu bageze ku musaruro wa toni 60 kuri hegitari, imbuto nayo igomba kwitabwaho ntihabeho gupfa guhinga ibibonetse bishaje kuko ubu imbuto urahari mu batubuzi."
Dr Karangwa kandi akomeza agira inama abahinzi bagifite imyumvire y’uko imbuto ihenze kuyireka kuko igiciro k’imbuto nziza kigenwa hagendewe ku kiguzi yatanzweho kandi ko n’ayo itanga umusaruro ushobora gukuba inshuro nyinshi umusaruro w’imbuto gakondo ishaje.
Ibirayi nibura biribwa n’abagera kuri miliyari imwe z’abatuye Isi, u Rwanda ruri ku mwana wa kabiri ku Isi mu kurya ibirayi byinshi.
Ibirayi bihingwa mu bihugu 159 ku Isi, bikaza ku mwanya wa Kane mu biribwa bikunzwe cyane nyuma y’ingano, ibigori n’umuceri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!