U Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ubumenyiusanzwe wizihizwa tariki ya 10 Ugushyingo buri mwaka, kuri uyu wa 19 Gashyantare 2015. Umuhango wabereye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuvuzi.
Mu Rwanda uyu munsi wahawe insanganyamatsiko igira iti; "’Chrystallography’, a tool for mineral identification and other vital uses/ Ubumenyi (Siyansi) buhagije ku byubatse amabuye y’agaciro ni uburyo nyabwo bwo gutahura aho ari, no gukoresha neza ayabonetse.”
Insanganyamatsiko ku rwego mpuzamahanga mu mwaka ushize wa 2014 yagiraga iti “Uburezi bufite ireme mu bya Siyansi: ni ubwishingizi burambye kuri bose.”
Mu muhango wo kuwizihiza, inzobere mu bya Siyansi zatanze ibiganiro ku bucukuzi, n’uruhare rwayo mu kunoza uyu mwuga kuri ubu ukorwa mu gihe hari inzobere nke kandi ubonwamo umusaruro wateza imbere ubukungu bw’igihugu ku buryo bwihuse.
Abatanze ibiganiro bose bagiye bashimangira ko ubu bumenyi bukoreshejwe neza bwateza igihugu imbere.
Hagaragajwe ko ubucukuzi bw’amabuye y‘agaciro mu Rwanda bwatangiye mu mwaka wa 1930 bufitwe n’ibigo bya Leta; mu mwaka wa 2006 ni bwo ubucukuzi bwahariwe ibigo byigenga, kuri ubu hakaba hamaze kuboneka ibigera 250 bicukura amabuye y’agaciro.
Umuyobozi wungirije mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda (RNRA), ushizwe ishami ryiga imiterere y’Ubutaka n’Ubucukuzi, Dr Biryabarema Michael, yakomoje ku mbogamizi zikigaragara mu nzego z’ubucukuzi harimo umubare ukiri hasi cyane w’inzobere, no kuba ubucukuzi bwamabuye y’agaciro bugifitwe n’inzego ziciriritse zituma umusaruro udindira.
Kugeza ubu amabuye y’agaciro acukurwa cyane mu Rwanda ni Coltan, Wolfram, Cassiterite na zahabu uretse koo hari andi agenda atahurwa uko ubushakashatsi bwiyongera.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubushakashatsi, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Marie Christine Gasingirwa, yavuze ko umunsi mpuzamahanga w’ubumenyi wizihijwe ugamije gushishikariza abaturage imikoreshereze myiza y’ubumenyi ku nyungu z’umuryango mugari.
Yakomeje asobanura ko uyu munsi washyizweho n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Burezi, Ubushakashatsi n’Umuco (UNESCO) kuva mu mwaka wa 2001 ukaba wizihijwe kuri uyu wa Kane kuko amatariki wizihizwaho ku rwego mpuzamahanga abanyeshuri baba bari mu bizamini.
























TANGA IGITEKEREZO