Ibi biganiro byabaye ku wa 9 Kamena 2021, nyuma y’uruzinduko rw’uwari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye yagiriye muri RDC muri Mutarama 2021, akagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye bo muri iki gihugu harimo na Perezida wacyo, Félix-Antoine Tshisekedi, byerekeye ubucuruzi bw’ibihugu byombi.
Ambasaderi Vincent Karega yavuze ko ibiganiro yagiranye na Jean Lucien Bussa byibanze ku kureba imishinga ibyara inyungu yaba imigari n’iciriritse, ishobora gukorerwa ku mipaka y’u Rwanda na Congo.
Yagize ati “Twaje kureba aho ibiganiro by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bigeze. Dufite imipaka iduhuza iri mu ikorerwaho ubucuruzi bwagutse ndetse ikanagendwa cyane, hagati y’Umujyi wa Goma na Gisenyi ndetse n’uwa Bukavu na Rusizi. Hari imishinga y’ubucuruzi migari n’iciriritse dushaka guha umurongo ndetse tukabwagura.”
Aba bayobozi kandi baganiriye ku ishoramari ry’abaturage hagati y’ibihugu byombi.
Yakomeje agira ati “Twaje kandi gukangura ishoramari ku mpande zombi. Abanye-Congo bashaka gushora imari yabo mu Rwanda bagafashwa n’Abanyarwanda bashaka gushora imari muri RDC bakabona ubufasha.”
Ambasaderi Karega na Minisitiri Jean Lucien Bussa baganiriye kandi ku kibazo cyo gushyira Congo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC, Ibintu byasabwe na Congo ku itariki 8 Kamena 2019 mu ibaruwa yohererejwe Perezida Kagame wari ukuriye uyu muryango icyo gihe.
Byari biteganyijwe ubu busabe buzaganirwaho mu nama ya 20 yari guhuza abakuru b’ibihugu biri muri uyu muryango ariko iza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.
Mu nama ya 21 ya EAC yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, abakuru b’ibihugu babiganiriyeho banzura ko hagiye gukorwa igenzura ku bisabwa ngo RDC yinjire muri uyu muryango, maze ibyarivuyemo bitangazwe mu nama ya 22 ya EAC izaba umwaka utaha.
Mu bindi Ambasaderi Karega yaganiriyeho na Jean Lucien Bussa ni ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika (ACFTA) no kureba icyo ibihugu byombi byakomeza gufatanya mu bijyanye n’ubucuruzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!