Tariki ya 16 Gashyantare 2015, abanyamakuru n’abafite aho bahurira na ryo barimo gusura Misiri basuye igice cy’inganda ahabarizwa urwego rw’abikorera bibumbiye muri “10th of Ramathan,” baherereye muri kilometero 55 uvuye mu Murwa Mukuru Caire.
Izi nganda z’uru rwego ziri ku buso bwa hafi kilometero kare 400, ni ukuvuga ko buri ruhande rufite kilometero hafi 400.
Iki gice kigizwe n’inganda nini kandi zikomeye usanga ibintu byose bikorwa n’imashini 100%, abantu bahagaze hafi yazo gusa bareba ko nta yita umurongo. Ikindi nuko ibikoreshwa muri zo nganda zose hafi ya byose usanga zibyikorera, urugero uruganda rugakora amavuta ariko amacupa n’amakarito byo kuyapfunyika ugasanga nabyo rurabyikorera.
Izi nganda usanga zituma iki gihugu, n’ubundi cyihagazeho ukurikije uko bigaragarira amaso, kidatumiza ibintu byinshi hanze.
Ubwo aba banyamakuru basuraga inganda zitandukanye zirimo urukora amavuta n’ibiribwa urukora tapi n’urw’imiti “Egyptian International Pharmaceutical Company” babwiwe ko biteguye gukorana n’ibihugu bya Afurika bifite ubushake bagateza imbere umugabane wababyaye.
Uru ruganda rwigeze no gusurwa n’umwe mu baperezida wayoboye u Rwanda nkuko amafoto ahari abyerekana mu mwaka wa 1992.
Urwa mbere basuye rukora amavuta ruhaza 66% bya Misiri ku mavuta yo guteka, rugakorwamo n’abakozi ibihumbi 40 b’Abanyamisiri, imigabane irugize ikaba yaratanzwe n’abenegihugu n’abanyamahanga.
Urw’imiti,Egyptian International Pharmaceutical Company rukorana n’ibihugu 80 ku Isi, rugakoresha abakozi ibihumbi bine. Narwo rwiteguye gukorana n’ibihugu bya Afurika bidasanzwe bikorana na rwo birimo u Rwanda Uganda, Burundi n’ibindi.
Imiti y’uru ruganda igurwa n’ibihugu nk’ ibyo ku mugabane wa afurika, Amerika y’Epfo, Aziya, ibyo mu Burasirazuba bwo hagati n’ahandi.
Uru ruganda rukora imiti isaga miliyoni 6 ku isaha, nyuma y’iminsi 15 ikajya ku isoko, bagakoresha ibikoresho by’ibanze (matieres premier) zivuye muri Ireland n’u Bushinwa. Kurushinga byatwaye miliyari 30 z’amapawundi ya Misiri, idorali rimwe rya Amerika rivunjwa aya mapawundi 7.5.
Uru rugendo rwasojwe no gusura ahakorerwa amatapi rwa Oriental International Weavers, rwatangiye mumwaka wa 1979, rugatangira gutanga umusaruro muri 1980.
Amini zohni uruhagarariye nawe yongeye gukangurira ibihugu bya Afurika gukorana narwo kuko ngo rufite ibikoresho byiza by’amatapi bikorwa mu bikoresho bitandukanye birimo ubwoya bw’amatungo n’ibindi.
Ibihugu byo muri EAC ngo biteguye gukorana nabyo mu minsi iri imbere kuko bashaka kugera hirya no hino kuri uyu mugabane.
Uru ruganda rukaba rukora ibihumbi 200 bya tapi ku munsi.


















TANGA IGITEKEREZO