00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SORAS yahaye Perezida Kagame ishimwe ryo gushyigikira abikorera

Yanditswe na

Mazimpaka Jean Pierre

Kuya 16 November 2014 saa 10:39
Yasuwe :

Ubwo SORAS yizihizaga isabukuru y’imyaka 30 iri kumwe n’abakiriya bayo, ubuyobozi bwa SORAS bwashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, bumugenera igihembo cyo kuba ari indashyikirwa mu korohereza no gushyigikira abikorera ari nabyo bitumye SORAS igeze aho igeze ubu kandi igikomeza no gukura.
Guhera tariki ya 15 Uguhsyingo 1984, kugeza ku ya 15 Ugushyingo 2014, imyaka 30 irashize SORAS ibonye izuba nka sosiyete y’ubwishingizi y’abikorera ya mbere yageze mu Rwanda.
Mu (…)

Ubwo SORAS yizihizaga isabukuru y’imyaka 30 iri kumwe n’abakiriya bayo, ubuyobozi bwa SORAS bwashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, bumugenera igihembo cyo kuba ari indashyikirwa mu korohereza no gushyigikira abikorera ari nabyo bitumye SORAS igeze aho igeze ubu kandi igikomeza no gukura.

Guhera tariki ya 15 Uguhsyingo 1984, kugeza ku ya 15 Ugushyingo 2014, imyaka 30 irashize SORAS ibonye izuba nka sosiyete y’ubwishingizi y’abikorera ya mbere yageze mu Rwanda.

Mu muhango wo kwizihiza iyi sabukuru wabereye i Kigali, SORAS yagaragaje ko bitari byoroshye na gato gutangira ikigo cy’abikorera. Kutagira amategeko ahamye agenga ubwishingizi n’imyumvire y’abaturage ku bwishingizi ngo byari bibangamiye imikorere yebo.

Ishimwe ryagenewe Perezida Kagame ryakiriwe na Minisitiri Amb. Gatete wari umuhagarariye muri uyu muhango

Icyo bashimiye Perezida Kagame gituma bamugira indashyikirwa mu gufasha abikorera, ni uburyo yashyigikiye ishyirwaho rw’amategeko agenga abikorera ndetse akabarengera, agakangurira Abanyarwanda kwigira no kwizigama bijyana no kugira ubwishingizi ndetse igihugu kikaba kirimo umutekano utuma abikorera bakora ibikorwa byabo batishisha.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya “Groupe SORAS”, Mporanyi Charles, yavuze ko byinshi SORAS yagezeho ibikesha ubuyobozi bwiza.

Yagize ati “Turashimira guverinema kubera umutekano dufite utuma twe nk’abikorera dushora imari tutikanga, by’umwihariko turashimira Perezida Paul Kagame ku ruhare rwe mu gufasha abikorera, twanamugeneye igihembo cy’ubudashyikirwa mu gushyikira abikorera.”

SORAS igaragaza ko gushimira Perezida Kagame bifite ishingiro doreko mu myaka 10 ya mbere ya Jenoside yayimaze ifite amashami 2 gusa ariko ubu ikaba yariyubatse kubera ubuyobozi bwiza ikagaba andi mashami 25 mu myaka 20 gusa.

Mporanyi yasabye Leta ko yakomeza gushyira imbaraga no mu bitaranoga kugira ngo udushya mu bwishingizi iyi sosiyete igiye kuzana tuzagirire Abanyarwanda akamaro.

Mu bikenewe kunozwa harimo umushahara fatizo, gukomeza gukumira inkongi z’imiriro no kugaragaza ikizitera, ndetse no gukomeza ubukangurambaga mu Banyarwanda ku bijyanye no kwitabira ubwishingizi.

Igihembo cya Perezida Kagame cyakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, wari umuhagarariye muri uwo muhango.

Amb. Claver Gatete yabagejejeho ubutumwa bwa Perezida Kagame bwo kwifuriza isabukuru nziza umuryango mugari wa SORAS ndetse no kuyishimira urwego igezeho mu iterambere ry’igihugu.

Gatete yasabye SORAS gukomeza gutekereza ku kongera umubare w’ubwishingizi itanga ndetse asezeranya SORAS ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo abikorera barusheho gutera imbere.

Yagaragaje ko aho u Rwanda rugeze nk’igihugu gifite abaturage batangiye kugira ubukire hakenwe ubwishingizi.

Yagize ati “Biragaraga ko SORAS ubu iri gusiganwa n’iterambere ndetse ntidushidikanya ko n’ibindi byinshi byiza bazabigeraho. U Rwanda rukeneye ubwishingi, aho igihugu kigeze abantu batangiye kugira ubukire; ni ngombwa rero ko bagira n’ubwishingizi. Ubu igikenewe ni ugushyira imbere ikoranabuhanga.”

Minisitiri Gatete yagaragaje ko icyo Abanyarwanda banyotewe kumenya ari uko serivisi z’ubwishingizi ziri ku isoko zingana ndetse n’uburyo zoroheye buri muturage wese Abasaba abanyarwanda gushinganisha ibyabo kuko baba batazi igishobora kubazira mu minsi iri imbere.

Yashimiye SORAS kuri serivisi z’ubwishingizi ikomeje kongera zirimo n’ubwishingizi bw’ubuhinzi. Mu myaka 30 ishize SORAS yageze kuri byinshi bigaragaza ndetse irakuru ku buryo bamwe ubwishingizi mu Rwanda babwita SORAS.

SORAS kandi inafite gahunda yo kubaka umuturirwa wiswe “SORAS Towers” muri Kigali uzaba ugaragaza ko yashinze imizi mu iterambere ry’u Rwanda.

Sina Gerard, Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso yahembewe kwishinganisha muri SORAS ubwo yari imaze imyaka ibiri mu Rwanda
Umuyobozi w'Indashyikirwa muri SORAS na we yahawe igihembo

Amafoto: Rumanzi Abraham

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages