00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir na Air Uganda zashyize igorora abagenzi ba Kampala na Kigali

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 14 August 2013 saa 07:33
Yasuwe :

Abakora ingendo na RwandAir na Air Uganda boroherejwe, kuko bazajya bagenda n’indege iyo ariyo yose y’imwe muri izi sosiyete uko ari ebyiri batitaye ku itike y’isosiyete baguze.
Umuyobozi wa RwandAir, John Mirenge, mu muhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya RwandAir na Air Uganda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2013, yavuze ko ubu bufatanye buziye igihe, kuko byari biri mu cyifuzo cya Perezida Museveni wa Uganda na Perezida Kagame w’u Rwanda.
Aba bakuru b’ibihugu (…)

Abakora ingendo na RwandAir na Air Uganda boroherejwe, kuko bazajya bagenda n’indege iyo ariyo yose y’imwe muri izi sosiyete uko ari ebyiri batitaye ku itike y’isosiyete baguze.

Umuyobozi wa RwandAir, John Mirenge, mu muhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya RwandAir na Air Uganda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2013, yavuze ko ubu bufatanye buziye igihe, kuko byari biri mu cyifuzo cya Perezida Museveni wa Uganda na Perezida Kagame w’u Rwanda.

Aba bakuru b’ibihugu bifuzaga ko aya masosiyete y’indege aho gutanguranwa abagenzi, no guhanganisha ubushobozi afite yafatanaya mu mikorere agasangira abo bagenzi.

Ubu bufatanye bw’ayo masosiyete yombu si ubwa mbere abayeho kuko sosiyete ya Rwanda Air igiranye n’andi masosiyete y’indege, kuko isanganywe n’ubufatanye na SN Brussels na ET.

Ubu bufatanye bwa Air Uganda bukaba buje ari ubwa gatatu nk’uko Mirenge yabitangaje, kandi bwo bukaba buje ari ubuzagirira umumaro munini abakiriya ba buri imwe muri izi sosiyete.

Yagize ati “Ubu bufatanye bushya tugiranye na Air Uganda kuri uyu munsi ni ingenzi cyane kuri twese nka sosiyete zitwara abagenzi n’indege, ariko ni n’uburyo bwo korohereza abakirirya bacu ngo babashe kugera mu byerekezo bageramo biboroheye cyane kuko ufite itike yacu cyangwa iya Air Uganda, azajya ajya mu ndege ikurikiyeho adategereje kumenya niba ari iya RwandAir cyangwa ari iya Air Uganda.”

Cornwell Muleya, umuyobozi wa Air Uganda we ku ruhande rwe yavuze ko yishimiye cyane ubu bufatanye, ndetse anavuga ko bizafasha mu kurushaho kumenyekanisha amazina y’izi sosiyete zombi, binateza imbere ubukerarugendo n’ubucuruzi.

Yagize ati“Twishimiye gusinya aya masezerano y’ubufatanye na RwandAir, kubera uburyo isanzwe inafasha abakiriya bacu. Hamwe n’ubu bufatanye twizeye neza ko ubucuruzi n’ubukerarugendo buzarushaho kugenda neza muri ibi bihugu byacu by’ibivandimwe, kuko n’ingendo ziziyongera.”

Kugeza ubu RwandAir yongereye ingendo z’indege yakoraga hagati ya Kigali na Entebbe muri Uganda, ziva kuri 17 zigera kuri 24 mu cyumweru, ikora ingendo eshatu buri munsi ndetse rimwe na rimwe zikaba enye. Uku ni nako bihagaze kuri ubu kuri Air Uganda, kuko umuyobozi wayo avuga ko yari isigaye ikora ingendo ebyiri ku munsi ndetse kenshi na kenshi eshatu.

Air Uganda ifite indege eshatu za CRG 200 zifite imyanya 50 buri imwe. Air Uganda iguruka kugera mu byerekezo bya Bujumbura, Dar es Salaam, Juba, Kigali, Kilimanjaro, Mombasa, na Nairobi.

RwandAir yo itunze indege enye za Boeing 737, indege imwe yo mu bwoko bwa Bombaredier Dash – 200, ebyiri zo mu bwoko bwa Bombardier CRG-900 Next, ndetse ubu hakaba hanategerejwe indi Bombardier Q400 izafasha mu kuzamura imitwarire y’abagenzi ku isoko ry’imbere mu gihugu, ifasha cyane abashaka Business Class.

RwandAir ijya mu byerekezo bya Mombasa, Nairobi, Entebbe, Bujumbura, Dar es Salaam, na Kilimanjaro hano mu karere. Hanze y’ako RwandAir ijya mu byerekezo bya Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Dubai, Lagos muri Nigeria, Accra muri Ghana, Libreville muri Gabon, na Brazzaville muri Congo. Si ibyo byerekezo gusa kandi kuko kuri ubu RwandAir inateganya kwerekera Juba muri Sudani y’Amajyepfo, Douala muri Cameroun, na Abidjan muri Cote d’ivoire, kandi biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2013 bizaba byatangiye kwerekezwamo.

John Mirenge, Umuyobozi wa RwandAIR na Cornwell Muleya, wa Air Uganda basinyana amasezerano y'ubufatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages