00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusororo: Abaturage bishimiye umuhanda ukoze neza ariko bafite impungenge z’amagare

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 12 March 2014 saa 05:20
Yasuwe :

Umuhanda uva Rugende ukagera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga, mu murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo wari usanzwe umeze nabi ku buryo ntawapfaga kuwunyuramo igihe cy’imvura, ubu watangiye gutunganywa ugakorwa neza hifashishijwe itaka rikomeye, ariko bamwe mu baturage bavuga ko n’ubwo ari iterambere bafite impungenge ko bazacika ku kugendera ku magare bajyanye ku isoko imyaka bejeje.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe 2014, Rugende hatangijwe igikorwa cyo gutunganya umuhanda (…)

Umuhanda uva Rugende ukagera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga, mu murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo wari usanzwe umeze nabi ku buryo ntawapfaga kuwunyuramo igihe cy’imvura, ubu watangiye gutunganywa ugakorwa neza hifashishijwe itaka rikomeye, ariko bamwe mu baturage bavuga ko n’ubwo ari iterambere bafite impungenge ko bazacika ku kugendera ku magare bajyanye ku isoko imyaka bejeje.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe 2014, Rugende hatangijwe igikorwa cyo gutunganya umuhanda ufite uburebure bwa Kilometero zisaga enye, uva kuri Kaburimbo ugana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga ruri muri ako kagari. Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Munara Jean Claude, wunga mu ry’abaturage, biteze ko uwo muhanda ugiye kuba mwiza kuko ubusanzwe wateraga impanuka nyinshi, hari n’amazi menshi woherezaga mu ngo no mu myaka y’abaturage.

Munara agira ati “Uyu muhanda wari umaze iminsi umeze nabi cyane, kandi ugana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga. Byasabwe n’abaturage ko kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi byagera warakozwe, none ku bufatanye bw’Akarere ka Gasabo na Horizon tugiye kuwutunganya.”

Akomeza avuga ko akarere katanze amabuye azakoreshwa mu kubaka ibiraro n’imiferege, kazatanga umuriro w’amashanyarazi ugana ku ruganda rusya amabuye kandi abaturage na bo bashyireho akabo bakora umuganda. Horizon yo yemeye gutanga imashini n’ibindi bikoresho bizakora uwo muhanda. Agira ati “Twahuje imbaraga mu rwego rwo kwibonamo ibisubizo. Uyu muhanda uzatuma haba ubuhahirane hagati y’umurenge wa Rusororo n’uwa Gikomero.”

Gatambirwa Deo, umusaza w’imyaka 72 y’amavuko mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko bari bafite ikibazo gikomeye cy’uwo muhanda umeze nabi, ariko kigiye gukemuka nta mpanuka zizongera guterwa na wo kandi n’amazi ajya mu ngo akangiza n’imirima yabaturage bafite icyizere ko bitazongera.

Kayitare Daniel, utuye Rugende yadutangarije ko umuhanda ari iterambere ariko bafite impungenge ko igihe uzaba umaze gutunga ubuyobozi buzahita bubabuza kongera gukoresha amagare bajyana imyaka yabo ku isoko. Agira ati “Igare ni ryo tujyanaho imyaka ku isoko, ni ryo ridufasha guhaha, nta cyizere ko uyu muhanda umaze gutungana bazemera ko twongera kuyagendaho.”

Umuhanga ugiye gutunganywa hakoresheje igitaka gikomeye, ufite uburebure bureshya na Kilometero 4,1; uzava Rugende, unyure ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga ukomeze ugere ku ishuri ribanza rya Kinyana. Uzatwara akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 438. Uyu muhanda urubakwa hakoreshejwe igitaka mu gihe indi yo hagati mu mujyi wa Kigali irimo gushyirwamo kaburimbo, indi ikubakwa hakoreshejwe amabuye.

Imashini zikora umuhanda zatanzwe na Horizon
Si abaturage gusa bazungukira mu gukoresha uyu muhanda, ugana no ku ruganda rusya amabuye rwa Horizon
Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo n'ubwa Horizon batangiza imirimo yo gukora umuhanda Rugende-Ruhanga
Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 60
Munara Jean Claude, Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo wungirije, Ushinzwe iterambere ry'ubukungu
Kayitare Daniel, utuye Rugende afite impungenge ko umuhanda umaze gutungana azasezera ku gukoresha igare kandi ari ryo rimuhahira

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages