00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Unguka Bank yizihije imyaka 10 imaze iteza imbere Abanyarwanda

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 21 December 2015 saa 05:44
Yasuwe :

Mu gihe bizihiza isabukuru y’imyaka 10 Unguka Bank itangiye gukorera mu Rwanda, Ubuyobozi bw’iyi Banki buvuga ko habayeho ibibazo byinshi mu gihe bari bagitangira, ariko ubwitange no kugira intego yo kudatsindwa byabafashije kugera ku rwego rushimishije bariho ubu, binabaha icyizere cyo kuba mu mabanki akomeye haba mu gihugu no mu karere mu gihe gito kiri imbere.

Ubuyobozi bwa Unguka Bank buvuga ko mu mwaka wa 2005 batangiyemo wari ugoye ku bigo by’imari bito n’ibiciriritse kuko bimwe byafunzwe kubera imikorere no kutuzuza ibyangombwa, bukavuga ko bitanze uko bashoboye ngo badahomba kandi bakabigeraho.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi muri Unguka Bank, Gerard Zirimwabagabo, avuga ko iyi banki ifite byinshi aratira abantu kuko kuva itangiye kugeza ubu iri gutera imbere ku buryo bushimishije kandi ikajyana n’iterambere ry’Abanyarwanda.

Ibi kandi abihuriraho n’abashoramari babiri bamaze gushora imari yabo muri iyi Banki, bombi bavuga ko barebye mu ma banki ari mu gihugu bagasanga ariyo yujuje ibisabwa ngo bayishoremo amafaranga yabo, barebeye ku cyerecyezo n’imikorere yayo babona itazabahombereza amafaranga.

Simon Kariuki uhagarariye Progression, umushoramari muri Unguka Bank yagize ati”Tukigera mu Rwanda twasanze Unguka Bank ariyo twakorana nayo kuko yakira abantu b’inzego zose, kandi yujuje ibyo dusaba, twanasanze igaragaza ishusho yo kuzamuka byihuse kandi nibyo turi kubona kugeza ubu.”

Kariuki akomeza avuga ko kugira ngo iterambere ryihuse iyi Banki iri kugaragaza rikomeze ku muvuduko ririho, ari uko bakomeza gutanga serivisi nziza ndetse asanga mu myaka 10 iri imbere Unguka Bank izaba iri mu mabanki akomeye mu gihugu.

Umuyobozi mukuru w’iyi Banki Faustin Byakunda, avuga ko kuva batangiza ikigo cy’imari iciriritse baharaniraga kugera ku ntego bihaye yo gushinga Banki, bityo ngo n’ubwo byari bigoye babigezeho kandi bafite intego yo kugera mu karere kose.

Yagize ati”Urebye uko twatangiye turi urubyiruko rurangije amashuri, duhitamo kwihangira imirimo dushinga ikigo cy’imari, tukumva igomba kuzaba banki y’ubucuruzi. Twahoranaga umutima wo kudatsindwa ku buryo ubu turi gutera imbere ku buryo twumva mu gihe gito tuzaba twabaye banki y’ubucuruzi ikomeye mu gihugu no mu karere.”

Byakunda akomeza avuga ko n’ubwo bakorera mu Turere 14 mu gihugu, mu gihe gito baraba batangiye gufungura amashami mu Turere dusigaye, ahatari amashami bakahashyira ababahagarariye.

Kagoyire Françoise, ushinzwe ubugenzuzi bw’amabanki n’ibiro by’ivunjisha muri BNR, avuga ko kuba Unguka Bank kimwe n’andi yose akomeje gutera imbere binezeza BNR, kuko hagize banki ihomba inshingano yo kurinda ubusugire bw’imari y’igihugu iba itagezweho.

Ati”Ni ishema kuri BNR ukuko dushinzwe kurinda ubusugire bw’imari y’igihugu bityo hagize banki imwe ihomba igafunga cyangwa ikagira ikindi kibazo gituma idakora neza, na BNR yagiramo ikibazo.”

Kagoyire avuga ko kuba iyi banki yaratangijwe n’abantu bakirangiza amashuri ikaba igeze aha bitakorohera buri wese kubyumva, ariko akabasaba gukomeza gukora kinyamwuga mu mirimo yabo ya buri munsi kuko aribyo bizatuma badasubira inyuma mu iterambere.

Uwanyirigira Mathilde, umucuruzi akaba n’mukiriya wa Unguka Bank avuga ko yabanje gukorana n’andi ma banki ariko akayizamo kuko yasanze boroshya uburyo bwo kubona inguzanyo, mu gihe ahandi avuga ko byacaga mu nzira nyinshi bigatuma gahunda ze zitagenda uko abyifuza.

Unguka Bank yatangiye mu mwaka wa 2005, ubuyobozi bwayo bukavuga ko mu myaka 10 imaze yavuye ku mari shingiro ya miliyoni 300 none ubu bafite asaga miliyari eshanu, n’amashami 20 mu gihugu, ndetse ngo buri mwaka bafungura nibura amashami abiri mu gihugu ku buryo mu gihe gito cyane bazaba bamaze kwagurira imirimo no mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Umuyobozi mukuru w’iyi Banki Faustin Byakunda, avuga ko kuva batangiza ikigo cy’imari iciriritse baharaniraga kugera ku ntego bihaye yo gushinga Banki
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi muri Unguka Bank, Gerard Zirimwabagabo, avuga ko iyi banki ifite byinshi aratira abantu
Kagoyire Francoise ushinzwe ubugenzuzi bw'amabanki n'ibiro by'ivunjisha muri BNR
Umufatanyabikorwa, Dominic (ibumoso) na Gerard (iburyo)
Abakiriya ba Unguka Bank basanga boroherezwa uburyo bwo kubona inguzanyo
Imyaka 10 mu ruhando rw'ibigo by'ishoramari
Unguka Bank yishimiye imyaka 10 imaze ishinzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages