Tigo yegereye abaturage baturiye mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge ibashyiriraho icyicaro (service center) bagana mu guhabwa serivisi bifuza zijyanye n’izo abakoresha umurongo wa Tigo bakenera zose.
Nyuma yo gufungura icyicaro cyatangiye gukora ku mugaragaro, Tongai Maramba ukuriye serivisi z’ubucuruzi muri Tigo yavuze ko intego yabo ari ukwegera abaturage n’aho bakeka ko bidashoboka kubageraho.
Tongai ati “ Ibyicaro bikuru mu gihugu bimaze kugera kuri 13 aho birindwi biri muri Kigali naho 6 bikaba biri mu bice bitandukanye by’igihugu. Dufite gahunda yo kongera iminara ishoboka mu byaro byose by’igihugu nk’uko duhora tubisabwa n’abakunzi bacu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Masengesho Felix, wanafunguye ku mugaragaro iyi “service center” yashimiye Tigo uburyo ikomeje guhanga udushya dufitiye Abanyarwanda akamaro mu nzira yabo y’icyerekezo 2020.
Masengesho yagize ati“Mukoze akazi keza kuko icyerekezo Abanyarwanda bafite murabafasha kugera ku itumanaho rirambye ari na ryo musingi w’iterambere.”
Abaturage baturiye aho baje kureba umuhango bavuga ko basubijwe kuko bajyaga bafata igihe gisaga iminota 40 bagana ku biro bikuru byabaga mu murenge Muhima nk’igihe simukadi yapfuye cyangwa yafunzwe.



















TANGA IGITEKEREZO