Mu Karere ka Gisagara aho iri tungo ryageze bwa mbere mu Rwanda, usanga byibura ingo eshatu muri eshanu zifite itungo ry’ingurube, aho abazoroye bavuga ko ari rimwe mu aborohera kandi agatanga umusaruro mu buryo bwihuse.
Aborozi b’ingurube bo mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko kubikora bidasaba byinshi, kandi ikaguha amafaranga vuba.
Niyitegeka Patricia ni umworozi w’ingurube wo mu Mudugudu w’Uwinzira, Akagari ka Kizimyamuriro, mu Murenge wa Buruhukiro.
Yabwiye IGIHE ko yahisemo korora ingurube kubera ko abona ibizitunga bitamugoye, ntibimubuze gukora indi mirimo.
Ati “Kuva natangira korora ingurube sinkikangwa na mituweli kuko n’imaze amaze atandatu mu kiraro wayigurisha ukikenura. Ingurube ntirushya ibiryo kuko nyigaburira ibyatsi, nkongeraho n’ibisigazwa by’ibiva mu ifu y’ibigori. Inka byangora kuyitaho. Burya inka ni nk’umuntu erega!”.
Yakomeje avuga ko ubu ingurube zazamuye amafaranga, kuko ikibwana kimwe cyiza kigeze ku bihumbi 30 Frw kandi ngo nta ngurube ijya ibwagura ibibwana biri munsi ya bitanu no hejuru yabyo.
Ni nako biri kuri Mazimpaka Nasphor utuye mu karere ka Nyamagabe, uvuga ko ingurube ari itungo n’umuntu uciye bugufi yakorora.
Yavuze ko ingurube yoroye aziha ibyatsi akananyuzamo akaziha ibishishwa by’ibirayi bitogosheje kandi ntizibure gukura.
Mazimpaka yavuze ko hari igihe ajya agurisha ingurube bakamuha asaga ibihumbi 200 Frw kandi mu gihe kitari kinini cyane, ari na yo mpamvu ngo atazatatira ingurube.
Aba baturage banagaragaza imbogamizi yo kuba batoroherwa no kubona ibibwana bya kijyambere.
Mazimpaka ati “Ikibwana cya kizungu kigurwa ku biro, kimwe usanga kigeza nko ku bihumbi 40 Frw. Uwabigabanyiriza ibiciro cyangwa bakabiduha kuri nkunganire byaba byiza’’.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Ubukungu, Habimana Thaddée, yavuze ko abatekereza gukora ishoramari muri Nyamagabe, bakwiye no kureba ku bworozi bw’ingurube kuko hari amahirwe menshi yashorwamo imari, cyane cyane ko ngo ingurube zifite isoko rinini muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itari kure cyane ya Nyamagabe.
Yagizi ati “Mu turere tw’igihugu dufite ubworozi bwinshi bw’ingurube, akacu ni ko karimo ubworozi bw’itungo ry’ingurube rizamura umuturage. Ubu tumaze kubona ko hari bamwe mu baturage bateza intanga ingurube, ikaba ishobora kubwagura ibibwana 20 kuzamura.”
Mu Karere ka Nyamagabe, imibare y’ubworozi buhakorerwa yerekana ko 47% by’abagatuye boroye inka, 52.6% boroye ingurube, 53.1% boroye ihene,32.5% batunze inkwavu mu gihe 22.3% boroye inkoko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!