00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Abahinzi b’icyayi barishimira ko cyabafashije kwibohora ubukene

Yanditswe na

Kwizera Prudence

Kuya 14 July 2014 saa 07:23
Yasuwe :

Ubwo bizihizaga umunsi mukuru w’umuhinzi w’icyayi wabaye taliki ya 12 Nyakanga 2014, bamwe mu bakora uyu mwuga batuye mu Murenge wa Cyitabi mu Karere ka Nyamagabe bagaragaje ko hari byinshi bamaze kugeraho babikesha guhinga icyayi.
Uyu munsi wizihirijwe ku ruganda rw’icyayi (Kitabi Tea Company) ruherereye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.
Beatrice Uwihanganye, umubyeyi w’abana 5 utuye mu Kagari ka Kagano avuga ko afite imbuto z’icyayi ibihumbi 4000, akaba (…)

Ubwo bizihizaga umunsi mukuru w’umuhinzi w’icyayi wabaye taliki ya 12 Nyakanga 2014, bamwe mu bakora uyu mwuga batuye mu Murenge wa Cyitabi mu Karere ka Nyamagabe bagaragaje ko hari byinshi bamaze kugeraho babikesha guhinga icyayi.

Uyu munsi wizihirijwe ku ruganda rw’icyayi (Kitabi Tea Company) ruherereye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.

Beatrice Uwihanganye, umubyeyi w’abana 5 utuye mu Kagari ka Kagano avuga ko afite imbuto z’icyayi ibihumbi 4000, akaba azikuramo umusaruro wa toni imwe iyo cyeze neza.

Avuga kandi ko mu kwezi kumwe, iyo amaze kugurisha icyayi cye agahemba n’abakozi baba bamufashije kucyitaho, asigarana mu ntoki amafaranga ibihumbi mirongo itanu. Aya mafaranga ngo amufasha kwita ku muryango we ndetse no kwikenura.

Uwihanganye ati: “Amafaranga ibihumbi mirongo 50 ndayabona byose byavuyemo, nakuyemo ayo guhemba abakozi ndetse nishyuye n’ifumbire”.

Ibi uyu mubyeyi avuga ntibihabanye n’ibivugwa na Fidele Minani, umusaza bigaragara ko ageze mu zabukuru; atuye mu Murenge wa Uwinkingi ho muri aka karere ka Nyamagabe, nawe avuga ko amaze imyaka irenga 20 ahinga icyayi, kikaba cyaramufashije byinshi mu mibereho ye harimo kurihira abana be amashuri.

Abayobozi basuye uruganda

Muzehe Minani ati “Guhinga icyayi byamfashije kwibohora ubukene (…) cyera baduhaga udufaranga tw’intica ntikize, ariko nyuma y’ aho twibohoreye babihaye agaciro ku buryo icyayi cyanjye cyamfashije kurihira abana amashuri, umwe ararangiza kaminuza undi nawe yarangije umwaka ushize kandi ndacyafite n’abandi bakiri kwiga”.

Jotham Majyaribu Umuyobozi mukuru wa Rwanda Mountain Tea, sosiyete itunze ikanayobora Kitabi Tea Company, avuga ko uyu munsi mukuru wahariwe umuhinzi w’icyayi ari umwanya mwiza bagira wo guhura n’abahinzi bakaganira bakungurana ibitekerezo bakareba aho bavuye, aho bageze n’ aho bashaka kugera ndetse bakigira hamwe uko bakemura imbogamizi zikigaragara.

Abahinzi b'icyayi basabanye n'abayobozi

Uyu muyobozi akaba yatangaje ko bagiye gushyira ingufu mu kongera umusaruro uva muri uru ruganda rwa Kitabi barwagurira ubuso ari na ko barwongerera ubushobozi mu mikorere; ibi ngo bikazagerwaho ku bufatanye n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa.

Majyaribu ati “Turifuza kongera umusaruro w’icyayi uva muri uru ruganda rwa Kitabi, ibi byose tuzabigeraho hongerewe ubuso bw’uruganda ndetse n’ubuso buhinzeho icyayi bugakomeza gufatwa neza kurushaho”.

Uruganda rw’icyayi rwa Kitabi (Kitabi Tea Company), rufite ubushobozi bwo gutanga Toni ibihumbi 2400 ku mwaka, ariko bitewe n’imbogamizi zitandukanye, kuri ubu rutanga Toni 1800, bituma ubuyobozi bwa Rwanda Mountain Tea bukomeza gukangurira abaturage n’ abafatanyabikorwa kongera ingufu mu kubyaza uru ruganda umusaruro cyane bibanda ku gukunda kurushaho igihingwa cy’icyayi.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye kwizihiza uyu munsi mukuru w’umuhinzi w’icyayi bakaba barakunze kugaruka ku gushishikariza abaturage gukomeza inzira nziza yo kwibohora barwanya ubukene, biturutse ku kwitabira umurimo.

Abahinzi b’icyayi bahize abandi bakaba bahawe inka na Rwanda Mountain Tea, mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwiteza imbere; hatanzwe inka 15.

Abahize abandi bashimiwe

Insanganyamatsiko y’uyu munsi ikaba igira iti "Muhinzi w’icyayi komeza wibohore mu rugamba rw’iterambere".


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages