00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Ubwanikiro buracyari iyanga nyuma y’aho bongereye umusaruro

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 December 2024 saa 09:03
Yasuwe :

Abahinga mu kibaya cya Kagitumba giherereye mu Karere ka Nyagatare, barasaba Leta n’abashoramari kubagana bakabafasha kubaka ubwanikiro nyuma y’aho babonye umusaruro mwinshi w’ibigori ariko bakabura aho bawanika.

Ikibaya cya Kagitumba kigizwe na hegitari 900 zihingwaho n’abahinzi 1087 nyuma y’aho iki kibaya gitunganyirijwe kikanashyirwamo uburyo bwo kuhira imyaka bugezweho.

Ni ibintu byatumye umusaruro cyane cyane uw’ibigori wikuba inshuro nyinshi ku buryo bavuye kuri toni ebyiri kuri hegitari bagera kuri toni zirindwi kuri hegitari.

Ngabirano Ildephonse uyobora koperative ya KABOKU ihinga muri iki kibaya cya Kagitumba, avuga ko kuri ubu abahinzi bamaze kumenyera gutegura imirima, kubagara ndetse no gushyira ifumbire mu murima yabo.

Yavuze ko ikibazo basigaranye ari icyo kubungabunga umusaruro kuko beza umusaruro mwinshi ukabarusha imbaraga.

Ati “Umuhinzi umwe afite ubushobozi bwo kweza toni zirindwi cyangwa umunani kuri hegitari imwe, mu bahinzi 1087 usanga ahantu ho kwanika ari ikibazo, ubu rero haramutse habonetse imashini zumisha umusaruro byadufasha cyane.”

Ngabirano yavuze ko kuri ubu bafite ubwanikiro 58 ariko ko budahagije ukurikije umusaruro uri kuboneka muri iki kibaya, bagasaba Leta n’abandi bafatanyabikorwa babyifuza kubafasha kubona ubwanikiro kuko ngo bugikenewe cyane.

Ati “ Dufite ubushobozi bwo kweza toni ziri hagati ya 5000 na 6000 niba kuri hegitari imwe hava toni zirindwi cyangwa umunani kandi umuntu umwe ashobora guhinga hegitari enye akeza toni 28 urumva abantu babiri buzuza ubwanikiro bumwe.”

Munyentwari John utuye mu Murenge wa Musheri ariko uhinga mu kibaya cya Kagitumba, yavuze ko bakeneye ubwanikiro bwinshi cyane bwabafasha kujya beza ibigori ntibahite babigurisha ku mafaranga make kubera kubura aho babishyira. Ibi ngo bibateza ibihombo byinshi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko Leta iri gushaka uburyo yashyiraho bwafasha abahinzi n’amakoperative kutongera kugurisha ibyo bejeje vuba vuba kubera kubura ubwanikiro.

Yavuze ko bari kwiga ukuntu hakubakwa ibikorwaremezo binini bizatuma n’ibiciro bidahindagurika cyane ku isoko.

Ati “Turashaka kubaka ubushobozi bw’abantu bari mu buhinzi kugira ngo umuhinzi niba akorera muri koperative ibe inafite n’uruganda, ku buryo byorohereza umuhinzi kugeza umusaruro we ku ruganda bitamugoye ndetse n’iyo koperative kuko uruganda ari urwayo, biyorohere kuwugeza ku isoko niko dushaka kuzabyubaka, bizanadufasha kuba ibiciro bitahindagurika ku masoko”

Kuri ubu Akarere ka Nyagatare gafite ubutaka buhuje bungana na hegitari 77 179 nibura nk’umusaruro w’ibigori uhaboneka ushobora kugera kuri toni ibihumbi 203.

Abahinzi bavuga ko ubwanikiro ari buke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .