00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Abahinzi b’icyayi bakanguriwe kongera ubuso n’ubwiza bwacyo

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 16 December 2023 saa 04:43
Yasuwe :

Abahinzi n’abasoromyi b’icyayi bakorana na Rwanda Mountain Tea mu bice bitandukanye by’Igihugu bahawe ubwasisi mu rwego rwo kubashimira umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu, by’umwihariko abo mu Karere ka Nyabihu basabwa kongera ubuso bakoreraho n’agaciro k’umusaruro.

Ibi bikorwa ngarukamwaka byakozwe mu rwego rwo kwishimira uruhare rw’umuhinzi n’umusoromyi w’icyayi mu iterambere rirambye ry’igihugu, basabwa kongera imbaraga mu byo bakora.

Bamwe mu bahinzi n’abasoromyi b’icyayi bo mu Karere ka Nyabihu bahawe amatungo bavuze ko kuba imirimo bakora ibateza imbere hakiyongeraho ko hari n’abayizirikana bakabagenera ishimwe, bibatera imbaraga nyinshi zo gukora batizigamye.

Munziyago Céléstin wahawe inka yagize ati “Inka bampaye igiye kumpa ifumbire mpinge neza neza, izampa amata umuryango ubeho neza ndetse izampa n’iziyikomokaho zinteze imbere. Nari nsanzwe mbona amafaranga nkishyurira abana amashuri ariko ubu ngiye gutera imbere kurushaho. Ndashishikariza abahinzi b’icyayi kurushaho kugifata neza no kucyongera”.

Uwajeneza Aline na we wahawe inka yagize ati “Itungo bampaye riranteza imbere. Natangiye gusoroma muri 2015 ariko ubu bimaze kunteza imbere kuko naguzemo ingurube, ndoroye kandi ndacyakomeje gutera imbere. Icyayi iyo kibungabunzwe neza giteza imbere abagikoramo n’igihugu muri rusange.”

Umuyobozi w’uruganda rwa Nyabihu Tea Factory, Yves Mungwakuzwe yasabye abahinzi bakorana kongera ubuso bahingaho icyayi ndetse bagaharanira no kongera ubwiza bwacyo kuko aribyo bicyongerera agaciro bikabateza imbere.

Yagize ati “Abahinzi barasabwa kongera ubuso bw’imirima bahingaho icyayi netse bakarushaho no kucyongerera ubwiza kuko aribwo kugira agaciro n’abafaranga kugurwa akiyongera bityo n’abahinzi bagatera imbere kuko ubuhinzi bw’icyayi ni umwuga.”

Umuyobozi wa Rwanda Mountain Tea, Kabeja Alain, yavuze ko ibi byose babikesha imiyoborere myiza y’Igihugu ariko ko n’abahinzi bagomba kubyongeramo imbaraga kugira ngo bikomeze kubateza imbere.

Yagize ati “Kugira ngo ibi tubigereho ni ingamba nziza leta yashyizeho guhera ku nzego zo hejuru kugeza ku rwego rw’isibo ariko turishimira n’umutekano dufite kuko tutawufite ntabwo twazindukira muri iyi mirimo. Ibi tubikesha umuhinzi n’umusoromyi badufasha kugera ku bwiza bw’iki cyayi.”

Uyu muyobozi yakomeje ashishikariza abahinzi kongera imbaraga mu byo bakora kuko kugeza ubu umusaruro uboneka ukiri muke ugereranyije n’ubushobozi bw’uruganda.

Ati “Turacyafite igihombo cya toni 20 tugomba kuba twakora buri munsi. Ndagira ngo rero nshishikarize abahinzi bari hano kongera ubuso natwe tukongera umusaruro kandi birashoboka. Tujye twishimira ibyo tugezeho ariko tujye twiha n’intego kuko bituzanira amafaranga menshi.”

Umusaruro w’icyayi muri Nyabihu ubarirwa kuri toni 30 ku munsi mu gihe uruganda ruwutunganya rufite ubushobozi bwo kwakira toni 50 ku munsi.

Rwanda Mountain Tea kuri ubu ifite abakozi ibihumbi 21, bakora mu nganda za Nyabihu, Rubaya, Mata, Nshili, Kitabi, Gisakura, Gatare n’urwa Rutsiro zibarirwa mu turere twa Nyabihu, Ngororero, Nyamasheke na Rutsiro, Nyamagabe na Nyaruguru aho hose hakaba harubatswe amarerero yo kwita ku bana bato n’abasoromyi b’icyayi.

Uruganda rutunganya umusaruro w'icyari cya Nyabihu
Abasoromyi b'icyayi bagaragaje ko bishimiye ko bafite abazirikana agaciro k'umurimo bakora
Abaturage bari bitabiriye Umunsi Mukuru wahariwe kuzirikana abahinzi n'abasoromyi b'icyayi
Abana bo mu marerero bahawe impano za Noheli
Abana bari bishimiye guhabwa impano za Noheli
Uretse inka hari n'abahawe amatungo magufi
Abahawe inka bavuze ko bazitezeho kuzabafasha kwiteza imbere kurushaho
Hari n'abahawe matela kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages