Kimwe n’uko byagiye bigenda mu myaka yahise, muri uyu mwaka wa 2024 nabwo Leta y’u Rwanda yatanze ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, ndetse ibigo bimwe na bimwe byateguye igisa n’ubusabane gihuza abayobozi n’abakozi.
Magingo aya, inzego z’abikorera ni zo ziri ku isonga mu gutanga akazi ku bantu benshi mu Rwanda bangana na 90,8%; iza leta zikurikiraho na 5% naho abakozi bo mu ngo bakaba bihariye 3,9%.
Ibarura rusange ryakozwe mu 2022 rigaragaza ko abantu bangana na 45,1% bari mu cyiciro cyo gukora ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-30 mu gihe 48% bari mu myaka 31-64 na ho 7% bari mu myaka kuva kuri 65 gusubiza hejuru.
Muri iyi nkuru turagaruka ku mafoto 50 agaragaza uburyo Abanyarwanda bakorana umuhate imirimo itandukanye babarizwamo irimo ubuhinzi, ubwarimu, ububahiji n’indi.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!