Mu myaka 30 iri imbere, uru Rwanda rufite intego yo kuzaba rwarahindutse burundu, Umunyarwanda akazaba yarakubye umusaruro yinjiza ku mwaka nibura inshuro 12, ageze ku bihumbi 12$.
Kugera kuri ibi ni urugendo rutoroshye, cyane ko u Rwanda rudashobora gushingira ku gucuruza umutungo kamere, nk’uko bigenda ku bihugu biwufite ku bwinshi. Icyo u Rwanda ruzashingiraho ni uguhangana ku masoko mpuzamahanga, rugaharanira gucuruza byinshi kugira ngo rubone umusaruro rwifuza.
Ni yo mpamvu rwashyize imbaraga mu kuzamura umusaruro w’inganda ndetse mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri iheruka, hemejwe Politiki y’Inganda mu Rwanda.
Iyi Politiki izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 10, hagati ya 2024 na 2034.
Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudance, yavuze ko hari inzego icyenda zizashyirwamo imbaraga kubera amahirwe zifite mu iterambere ry’urwego rw’inganda muri rusange.
Ati “Ni inzego icyenda twafashe nk’ingenzi cyane, ziyongera ku zindi zari zisanzwe. Byose bigamije kongera inganda zikaba nyinshi, umusaruro wazo nawo ukiyongera muri rusange.”
Izo nzego zirimo ibijyanye no kongera ibikomoka ku buhinzi nk’imboga n’imbuto bicuruzwa mu mahanga, hakabamo n’ibijyanye no gutunganya impu.
Inganda zitunganya icyayi n’ibikoresho byo kwa muganga ziri mu zizashyirwamo imbaraga, mu gihe ibikorwa by’imyidagaduro birimo no filime, ubugeni n’ibindi nabyo bizatezwa imbere.
Ubukerarugendo bwo kwakira inama mpuzamahanga buzarushaho gutezwa imbere muri iyi myaka mu gihe ibikorwa byo gukurura ibigo by’ikoranabuhanga nabyo bizashyirwamo imbaraga.
Ku rundi ruhande, inganda zikora imyenda n’izikora ibikoresho by’imodoka nk’imodoka zikoresha amashanyarazi nazo zizashyirwamo imbaraga.
Impamvu zo kuvugurura Politiki y’Inganda
Minisitiri Sebahizi yavuze ko kuvugurura Politiki y’Inganda bijyanye no kuyijyanisha n’ibigezweho cyane cyane ko hari impinduka nyinshi zabaye mu Isi kuva Politiki ya mbere yatangira gukurikizwa.
Ati “Hari ibipimo bishya muri gahunda ya Vision ya 2050 kuko ifite ibyo igomba kugeraho. Ibyo bivuze ko na gahunda zigomba kujyanishwa n’iyo ntego nyamukuru n’ibipimo byashyizweho.”
Yavuze ko iyi Politiki ivuguruye igamije gukemura imbogamizi z’inganda ziri mu Rwanda, ku buryo izagira uruhare mu guteza imbere uru rwego.
Ati “Izo mbogamizi zituma ubushobozi bw’inganda bukiri hasi, zigatuma n’inganda zihari zitaragera ku rwego zikora zakagombye guhoraho, umuriro uhenze, kubona ibikoresho by’ibanze bihenze n’ibindi bibazo, ibyo byose biri mu bituma twarakoze aya mavugurura.”
Yongeyeho ko iri vugururwa ryanatewe n’impinduka mu bijyanye n’inganda mu bihe biri imbere, cyane ko Isi iri guhinduka, n’ibyo ikenera bikorerwa mu nganda bikagenda uko.
Ati “Ku Isi ibintu byarahindutse, ubu turi muri 4th Industrial Revolution. Iri ni ikoranabuhanga ridakoresha imashini gusa, ahubwo ibintu bikaba byikora kubera AI, 3D printing, ikoreshwa rya robots n’ibindi.”
Yavuze ko muri iyi Politiki nshya, hazaba harimo kujyanisha inganda n’ikoranabuhanga rigezweho, ashimangira ko ibi bizajyana n’uko amasoko y’ibikorerwa mu nganda azahinduka mu myaka iri imbere.
Ati “Mu bucuruzi mpuzamahanga, ibihugu byatangiye gushyiraho amabwiriza n’amategeko y’uburyo ibicuruzwa bizajya byemezwa ku masoko yabo, aho bareba niba inzira byanyuzemo bikorwa zijyanye no kutangiza ibidukikije. Ibyo byose rero twagombaga kubirebaho tukabyongeramo.”
Ibi bijyanye na gahunda z’ibihugu birimo ibyateye imbere nk’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, biri gusaba ibihugu guteza imbere inganda zitangiza ikirere, ndetse bikaba biri gushyiraho ibipimo by’uburyo ibicuruzwa byakira bigomba kuba byarakozwemo, hibandwa ku kuba bitangiza ikirere.
Mu minsi iri imbere, ibicuruzwa byakorewe mu nganda zohereza umwuka mwinshi wangiza ikirere, zishobora kuzabura amasoko bitewe n’uko ibihugu bikomeye biri gushyira imbaraga mu guteza imbere ibicuruzwa byakozwe n’inganda zitangiza ikirere, mu rwego rwo guhangana n’iyangirika ry’ikirere rimaze igihe riyogoje Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!