Abaturage bahawe ibi bikorwa ni abo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange yo mu Karere ka Musanze barimo imiryango 15 itishoboye n’indi itanu y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Buri muryango wahawe inzu zo guturamo, ibiryamirwa n’ibiribwa byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 260 Frw.
Ingo zirenga 500 zirimo n’Ikigo cy’Amashuri cya Ninda bagorwaga no kubona amazi meza bamwe bakavoma ruhurura, bahawe umuyoboro w’amazi ureshya na kilometero 6.5 nawo wuzuye utwaye miliyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bamwe mu baturage bahawe ubu bufasha, bavuga ko imibereho yabo yari igoranye cyane, bagahamya ko ubu bufasha bugiye kubabera intandaro y’iterambere.
Kabihogo Léa wahawe inzu yagize ati “Ndishimye cyane kandi ndashimira Perezida wacu Paul Kagame mumungerezeho iri shimwe ndetse n’abo yatumye ndabashimiye. Nabaga mu nzu yatobaguritse amabati, imvura yagwa tukanyagirwa ariko ntibizongera kuko bantuje mu nzu igezweho bampa n’ibikoresho n’ibiribwa."
Umuyobozi wa Sacola, Nsengiyumva Pierre Céléstin yavuze ko iteka bahora bashaka icyatuma abaturage bagira imibereho myiza ndetse ngo bazakomeza gufatanya n’Akarere mu guteza imbere abaturage.
Yagize ati "Ibi biri mu ntego yacu nka Sacola yo guteza imbere imibereho y’abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga ariko turushaho no kubungabunga urusobe rw’ibunyabuzima biyirimo. Ibi tubikesha umutekano n’imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Clarisse Uwanyirigira, yashimiye aba bafatanyabikorwa kubera uruhare bagira mu iterambere ry’Akarere, asaba abafashijwe ko bafata iya mbere mu gufata neza ibyo bahawe no guharanira ko bibagirira akamaro.
Yagize ati "Ibi ni ibikorwa byiza byiyongera kubyo Akarere kaba karahize kugeza ku baturage. Turashimira Sacola uburyo idufasha cyane mu iterambere no guhindura imibereho y’abaturage. Icyo dusaba aba bafashijwe ni ukumenya ko ibi bahawe ari ibyabo bakabifata neza ndetse bagaharanira kubibyaza umusaruro."
Imiryango yubakiwe, buri umwe wahabwaga inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro, matela ebyiri n’ibitanda, intebe zo mu nzu, igikoni, ikigega gifata amazi, ubwiherero hakiyongeraho ibiribwa, igitenge n’isabune.
Ibi byafashije Akarere ka Musanze mu guhigura umuhigo wo kubonera imiryango itishoboye 60 inzu zo guturamo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Umuyoboro w’amazi w’ibirometero 6.5 watashwe kuri uyu munsi n’amavomo ane rusange wo uzafasha Ingo zirenga 500 n’Ikigo cy’Amashuri cya Ninda.
Akarere ka Musanze kuri ubu Kari hejuru ya 90% by’abagerwaho n’amazina meza, intego akaba ari ukugera ku gipimo cy’ijana ku ijana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!