00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukagatete afite intego zo gukora ifu y’igikoma mu bishyimbo

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 23 February 2023 saa 05:58
Yasuwe :

Safina Mukagatete ufite sosiyete Aggregator Trust Rwanda Ltd ihinga ibishyimbo, avuga ko ateganya gutangira gutunganya umusaruro wabyo ugakorwamo ifu y’igikoma ndetse n’indi biribwa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu baturarwanda.

Iyi sosiyete ikorana n’abahinzi bagera ku bihumbi 25 bahinga ibishyimbo bikungahaye ku butare.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo yari yitabiriye inama y’Ihuriro ry’Abahanga n’Abashakashatsi mu by’ubuhinzi ku rwego mpuzamahanga (CGIAR/Consortium of International Agricultural Research Centers) ryateraniye i Kigali, yavuze ko afite intego zo guteza imbere ubuhinzi n’umusaruro w’ibishyimbo.

Ati “Dutewe inkunga, tuzava ku gucuruza ibishyimbo tubitunganye dukoremo ifu y’igikoma n’ibindi.”

Mukagatete kandi avuga ko sosiyete ye yatangiranye n’abahinzi 50 muri 2018 ; ubu bageze ku bihumbi 25. Yizeye ko aramutse atewe inkunga bazakomeza kwiyongera bakagera ku bihumbi 100.

Abahinzi bakorana n’iyi sosiyete mu gutubura ibishyimbo bikungahaye ku butare, iyo bimaze kwera basigarana umusaruro wa 30% mu rwego rwo kwihaza mu mirire, 70% ukagurwa n’iyi sosiyete.

Iyi sosiyete umusaruro igurira abahinzi iwugurisha mu bihugu bya Oman na Canada ndetse ikaba iteganya gutangira kuwohereza no mu Busuwisi, ariko niterwa inkunga izongera ibihugu iwoherezamo.

Muri iyi nama mpuzamahanga yabereye i Kigali, hamurikiwemo icyiciro cya mbere cya ba rwiyemezamirimo 10 bakoze imishinga myiza yatoranyijwe irimo n’uwa Aggregator Trust Rwanda Ltd, mu kuvugurura ubuhinzi bwo ku Mugabane wa Afurika, by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo.

CGIAR yayihurijemo abahanga n’impuguke mu mikoranire n’ibigo by’imari, ba rwiyemezamirimo, abashakashatsi, abo mu Nzego za Leta ndetse n’abandi batandukanye bagira uruhare mu buhinzi no gutunganya umusaruro ubuturukaho.

Muri iyi nama hashimiwe uruhare rwa sosiyete icumi za ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, bafite imishinga yahize indi igamije kugira uruhare mu kuvugurura ubuhinzi no kwita ku musaruro.

Abo ba rwiyemezamiromo ni abo mu bihugu bya Kenya, Zambia, Uganda ndetse n’u Rwanda rufite babiri bafite imishinga yatoranyijwe irimo n’uwa Safina Mukagatete.

Bagiye guhabwa amahugurwa yo kunoza imishinga yabo ndetse banaterwe inkunga hashingiwe ku bwoko bwa buri mushinga.

Iyo mishinga yatanzwe binyuze muri Porogaramu ya CGIAR yitwa Food Systems Accelerator, yashyizweho mu rwego rwo gukora ubuhinzi buvuguruye hagamijwe kongera umusaruro ubukomokaho mu kwirinda ibura ry’ibiribwa, ndetse bugakorwa habungabungwa ibidukikije mu kwirinda ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Inzobere mu bijyanye n’imikoranire y’Ibigo by’Imari muri International Fertilizer Development Center(IFDC), Peter Karami, yavuze ko gushora imari mu buhinzi ku Mugabane wa Afurika bikiri hasi, bityo ko hakwiriye gutekerezwa ku ngamba zose zishoboka nubwo Leta zibutera inkunga.

Umujyanama muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Gatera, yavuze ko u Rwanda rufitanye imikoranire myiza n’ibigo by’imari, kugira ngo urwego rw’ubuhinzi rutezwe imbere.

Umuyobozi wa Food Systems Accelerator, Hauke Dahl, avuga ko CGIAR ikomeje gukora ubushakashatsi ngo harebwe igishoboka cyose cyakorwa kugira ngo ubuhinzi bwo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo bukomeze kuvugururwa habeho kwihaza mu biribwa.

Mu biganiro byayitangiwemo hagarutswe ku kuba ikigero cyo gushora imari mu buhinzi kikiri hasi muri Afurika
Food Systems Accelerator izongerera ubushobozi abagore ndetse n'urubyiruko kugira ngo bagire uruhare mu gukora imishinga iteza imbere ubuhinzi
Umujyanama muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Gatera, yavuze ko u Rwanda rufitanye imikoranire myiza n’ibigo by’imari, kugira ngo urwego rw’ubuhinzi rutezwe imbere
Ba rwiyemezamirimo bakoze imishinga igira uruhare mu kuvugurura ubuhinzi no gutunganya neza umusaruro ubukomokaho hagamijwe kwirinda imirire mibi, bashimiwe muri iyi nama
CGIAR yayihurijemo abahanga n’impuguke mu mikoranire n’ibigo by’imari, ba rwiyemezamirimo, abashakashatsi, abo mu Nzego za Leta ndetse n’abandi batandukanye bagira uruhare mu buhinzi no gutunganya umusaruro ubuturukaho
Iyi nama yahurije hamwe bamwe mu bagira uruhare mu kuvugurura ubuhinzi no gutunganya umusaruro ubukomokaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages