00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ishuri ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 16 September 2014 saa 09:55
Yasuwe :

Mu mwaka utaha wa 2015, ahari ishuri ryahoze ryitwa KIST hagiye kubakwa irindi shuri rizajya ryigisha ibijyanye n’ubucukuzi n’ubumenyi bw’ibiba mu nda y’Isi (Mining and Geology).
Ibi bitangazwa n’Umuyobozi w’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga, Prof. Mbonye Manasseh, uvuga ko iri shuri rizaba ari ikindi gice cy’Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Prof. Mbonye yavuze ko iri shuri rizigisha kumenya (…)

Mu mwaka utaha wa 2015, ahari ishuri ryahoze ryitwa KIST hagiye kubakwa irindi shuri rizajya ryigisha ibijyanye n’ubucukuzi n’ubumenyi bw’ibiba mu nda y’Isi (Mining and Geology).

Ibi bitangazwa n’Umuyobozi w’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga, Prof. Mbonye Manasseh, uvuga ko iri shuri rizaba ari ikindi gice cy’Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kaminuza y’u Rwanda (UR).

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Prof. Mbonye yavuze ko iri shuri rizigisha kumenya aho amabuye y’agaciro ari, ryigishe kumenya uko ubutaka bw’u Rwanda bumeze n’uko hacukurwa amabuye meza ajya ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Turashaka kwigisha uko ibijyanye n’ubucukuzi mu Rwanda byatangira gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ntibibe bimwe byo kugenda ngo ucukure gusa ahubwo bikaba ari ibintu bikoresha tekinoloji mu buryo bwizewe.”

Mu Rwanda ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro buracyakorwa mu buryo bwa gakondo

Iri shuri rizaba rifite ubushobozi bwo gufasha abo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, havumburwa amabuye y’agaciro ari mu butaka bwako.

Prof. Mbonye avuga mu rwego rwo gushyigikira no kongera inzobere mu by’ubumenyi bw’Isi n’ubucukuzi mu gihe cya vuba hagiye no gutangizwa gahunda yo kohereza abatsinze neza iby’aya masomo bakajya kwiga mu bihugu byateye imbere mu by’ubumenyi bw’Isi harimo muri Australia, muri Amerika n’Ubwongereza bityo bakazaza.

Avuga ko bifuza ko mu myaka ibiri mu Rwanda hatangira kuboneka abenegihugu bigisha muri za Kaminuza z’u Rwanda iby’ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Kuri iki cyo kongera umubare w’inzobere, mu Rwanda hari kubera amahugurwa y’iminsi 10 ahuza abantu bavuye ku mugabane w’Afurika bahugura ku by’ubumenyi bw’Isi ku by’Ibiza”, yateguwe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere iby’ubugenge mu bumenyi bw’ikirere - International Centre for Theoretical Physics (ICTP).

Ubushakashatsi bwerekana ko mu Rwanda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yiganjemo Gasegereti, Woluframu, na Colta bwiyongereye. Gusa imbogamizi iracyari ukuba bigikorwa mu buryo bwa gakondo kuko nta bumenyi buhagije abacukuzi bafite, aho usanga bikinateza ibiza n’izindi mpanuka zitwara ubuzima bw’abantu.

Gusa Raporo ya Banki y’Isi yaburiye u Rwanda kongera imbaraga zishyirwa mu bucukuzi bw’amabuye hagaragazwa ko iyi ari imwe mu ntwaro zafasha u Rwanda muri gahunda rwihaye yo kwihuta mu bukungu hongerwa ibyoherezwa mu mahanga, hagabanywa imirimo ishingiye ku buhinzi ho 30% mu 2017.

Ubuyobozi burashaka guca ubucukuzi butemewe bushobora no gutwara ubuzima bw'abantu bagwiriwe n'ibirombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages