Don-nou ni ubuhanga bukomoka mu Buyapani bwo gusana igice cy’umuhanda cyangiritse hakoreshejwe udufuka turimo itaka risanzwe rikoreshwa mu kubaka imihanda rya ‘Laterite’ tukifashishwa mu kubaka ibikuta bibuza imihanda kuriduka, gusibanganya ibinogo by’aho umuhanda wacukutse, cyangwa gukamura ahasanzwe hazwi ko haba isayo mu bihe by’imvura.
Kuri uyu wa 5 Werurwe Ubwo habaga inama isuzuma aho uyu umuryango wa CORE ugeze ushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano wagiranye na Minisiteri y’ibikorwa remezo mu 2018, MININFRA yishimiye ibyo uyu muryango wakoze birimo no guhugura urubyiruko mu gukoresha ubu buhanga, inarwizeza kurushakira akazi ku bufatanye n’uturere rukomokamo.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Byiringiro Fred yavuze ko mu minsi ya vuba barafashwa kubona akazi.
Ati “Turumva ko mu minsi ya vuba rwose aya makoperative yamaze guhugurwa dufatanyije n’uturere kuko imihanda myinshi n’iy’uturere, tuzafatanya nabo kugira ngo turebe amafaranga bahabwaga yo kwita ku mihanda twumvikane uburyo bagiye kuyakoresha baha akazi aba bantu bamaze guhugurwa”.
Uretse kugabanya ubushomeri, Byiringiro asanga ibi bizarushaho no kugabanya amafaranga yakoreshwaga yahabwaga ba rwiyemezamirimo baturutse i Kigali ngo bajye gusana imihanda yangiritse hirya no hino mu turere.
Ibi Byiringiro yabigarutseho nyuma yo kugaragarizwa n’uru rubyiruko rwahuguwe ko rugifite imbogamizi y’amikoro kugira ngo bashyire mu bikorwa ibyo bize.
Dusengimana Marie ukomoka mu karere ka Nyamagabe akaba n’umwe mu rubyiruko rwahuguwe yagize Ati “Twabanje kubona amahugurwa y’iminsi 12 dusana umuhanda ungana na metero 130, twongera dukora undi muhanda ungana na metero 180 ariko kugeza iyi saha ubu bumenyi twahawe ntabwo turi kubukoresha kubera ko nta ngengo y’imari irashyirwa mu karere yo gukoreshwa mu buryo bwo gusana umuhanda hakoreshejwe Do-nou”
Ibi Dusengimana abisangiye na Ahishakiye Vincent wagize ati “ Kuva twahugurwa nta kandi kazi twari twabona kugira ngo tubashe gukora imihanda yahaza akarere, mu gihe icyo ari cyo cyose twabona amafaranga n’ubundi ni akazi, indi minsi tuba turi mu mirimo yacu mu gihe tutarabona uduha akazi gahoraho”
Urubyiruko rwahuguwe ni urwo mu karere ka Gakenke, Rulindo, Nyamasheke, Rusizi, Ruhango, Nyamagabe, Rutsiro na Nyaruguru
Ubwiza bw’imihanda yasanwe n’uru rubyiruko mu gihe cy’amahugurwa ishimwa n’abayobozi b’uturere bakozemo barimo n’umukozi w’Akarere ka Ruhango Mukwiye Jean Pierre uhamya ko uburyo bakora bitandukanye n’ibyakorwaga mu zindi gahunda za leta zitandukanye.
Yagize ati “Umuntu avuze ko nta tandukaniro yaba abeshye kuko rirahari rinini, urebye aho bakoze ukanagereranya na mbere umuganda ukijyamo, ubushobozi bw’umuganda bugarukira mu guharura ibyatsi ntabwo bujya mu bijyanye no kuyobora amazi, gutsindagira imihanda nta nubwo bukora n’ibindi byose mu kwita ku muhanda ariko muri ubu buhanga urubyiruko byose rwarabisobanukiwe”
Mu karere ka Ruhango uru rubyiruko rwasannye imihanda ifite ibilometero 5 yo mu murenge wa Mwendo na Bweramana
Mu myaka ibiri ishize, Minisiteri y’ibikorwa remezo na CORE basinye amasezerano y’ubufatanye urubyiruko rugera kuri 368 rumaze guhugurwa mu gukoresha Do-nou hakaba hari na gahunda y’uko umwaka utaha hazahugurwa abandi 150.









TANGA IGITEKEREZO