00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta yagaragaje uko miliyari 100 Frw zatanzwe na IMF zizakoresha n’ingaruka zitezwe mu bukungu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 April 2020 saa 09:40
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko inguzanyo ya miliyoni 100.4$ ni ukuvuga miliyari 104 Frw, yagurijwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, azakoreshwa mu rwego rw’ubuzima ndetse no kugoboka abaturage bagizweho ingaruka n’ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus, bahabwa ibiribwa.

Aya mafaranga yatanzwe mu rwego rw’inguzanyo zihuse (Rapid Credit facility), zihabwa ibihugu biri mu nzira y’amajyambere igihe bifite impamvu zihutirwa zikeneye gushyirwamo amafaranga, zikishyurwa by’igihe kirekire kandi zihendutse.

Ni inguzanyo u Rwanda rwahawe nyuma y’icyumweru kimwe ruyisabye, ikaba iri ku nyungu ya 0%, ikazishyurwa mu gihe cy’imyaka 10 uhereye mu myaka itanu n’igice iri imbere.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yabwiye RBA, ko aya mafaranga atagenewe umushinga runaka, ahubwo ari ayajya mu ngengo y’imari akaziba icyuho giterwa n’uko muri iki gihe leta igomba gukoresha amafaranga menshi cyane cyane nko mu rwego rw’ubuzima.

Ati “Kugira ngo haboneke ibyangombwa byose byo gupima abantu, kuvuza ababonetseho uburwayi no kubona ibikoresho bitandukanye ndetse no gutabara abaturage badafite imirimo bakeneye iby’ibanze cyane cyane nk’ibyo kurya, ibyo ni ibintu bitari biteganyijwe mu ngengo y’imari byasabye ko dukoresha ayo dufite ariko dushaka n’andi yo kugira ngo azibe icyo cyuho”.

Minisitiri Ndagijimana avuga ko kimwe n’ahandi ku Isi, icyorezo cya Coronavirus kizagira ingaruka ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda, aho muri uyu mwaka bushobora kuzazamuka kuri 5.1% aho kuba 8.1% nk’uko byari byitezwe.

Ati “Ingengo y’imari izagirwaho ingaruka n’ubwoko bubiri; icya mbere ni uko amafaranga yagombaga kwinjira mu isanduku ya leta ava mu misoro azagabanuka urebye no ku bucuruzi byagaragaye ko amahoro yatangiye kugabanuka avuye ku bitumizwa hanze ariko n’imisoro y’imbere mu gihugu bitewe n’uko ibikorwa nabyo byasubiye inyuma, birasobanura ko n’imisoro ivamo nayo izagabanuka”.

“Icyuho cya kabiri kijyanye no gukoresha amafaranga menshi mu bintu bitunguranye. Twasubiye mu mibare yacu ijyanye n’imizamukire y’ubukungu, muzi ko umwaka ushize twari twageze ku muvuduko w’umusaruro mbumbe wa 9.4% ubwo ni 2019, muri uyu mwaka kubera nyine icyorezo, ubu twasubiye mu mibare dufatanyije n’ikigega mpuzamahanga cy’imari turateganya ko umuvuduko wamanuka ukagera kuri 5.1%”.

Uretse guhabwa inguzanyo na IMF, u Rwanda ruri mu biganiro na Banki y’Isi na Banki Nyafurika Itsura amajyambere, mu gushaka amafaranga yo kuziba icyuho mu bukungu bwarwo no guhangana na Coronavirus.

Minisitiri Ndagijimana asobanura ko izi nguzanyo nta kibazo zizateza ubukungu bw’igihugu kuko nk’iyatanzwe na IMF, izatangira kwishyura mu myaka itanu n’igice kandi ubukungu buzaba bwarazamutse ku buryo n’ubushobozi bwo kwishyura buzaba bwaramaze kwiyongera.

Ikindi kandi ni uko buri gihugu kiguza gishingiye ku bushobozi bwo kwishyura, bityo kikaba kitafata amafaranga arengeje ubushobozi busanzwe buteganyijwe bwo gukoresha inguzanyo.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kugeza kuri uyu wa 3 Mata 2020, umubare w’abarwayi ba Coronavirus mu gihugu umaze kugera kuri 89.

Inkuru bifitanye isano: IMF yemeje miliyari zisaga 100 Frw zizafasha u Rwanda mu bikorwa byo guhangana na Coronavirus

Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel avuga ko ubukungu bw'u Rwanda mu 2020 bushobora kuzazamuka kuri 5.1%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .