Ibi byagaragajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2015-2016, kuwa kane tariki ya 30 Mata 2015.
Iyo mbanzirizamushinga yagaragaje ko ubuhinzi bw’u Rwanda buteganijwe kuzamuka ku kigero cya 5.2%, urwego rw’inganda rukazamuka ku kigero cya 8.4% mu gihe ibijyanye na Serivisi biziyongera ku kigero cya 7.2%.
Minisitiri Gatete yavuze ko ibikorwa biteganijwe bizibanda ku gukumira ihungabana ry’umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi no gukomeza gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere izamura ubukungu bw’igihugu.
Yagaragaje kandi izamuka ry’ibiciro ku masoko ryagabanutse ku kigero cya 0.8% mu mpera za Werurwe 2015 ugeranije na 2.1% ryariho mu mpera za 2014, bikaba biteganijwe kuguma ku kigereranyo kiri hasi ya 3.5% mu mwaka wose wa 2015.
U Rwanda rurateganya kandi ko agaciro k’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga kaziyongera ku kigero cya 6% aho bizinjiriza igihugu miliyoni 764.4 z’amadolari ya Amerika ugereranije na Miliyoni 723.1 z’amadolari zinjiye muri 2014.
Minisitiri Gatete yagaragaje ko amafaranga yose azinjira mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2015-2016, agera kuri Miliyari 1768.3 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 28.8% by’umusaruro rusange w’igihugu.
Ugereranije n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015, iteganijwe iziyongeraho Miliyari 5.9 kuko iheruka yari Miliyari 1762.4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uruhare rw’Amafaranga aturuka mu gihugu azaba ari 67%, ay’abaterankunga abe 20% mu gihe igihugu giteganya inguzanyo zingana na 13% by’ingengo y’imari iteganijwe.
@PGirinema



















TANGA IGITEKEREZO