00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya igiye kugurisha u Rwanda umuriro w’amashanyarazi

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 11 December 2014 saa 07:33
Yasuwe :

Leta ya Kenya yatangaje ku ya 10 Ukuboza ko mu 2015 izatangira kugurisha u RwandaMegawatt (MW 30) z’amashanyarazi, mu rwego rwo kuzamura igipimo cy’amashanyarazi kikiri hasi.
Bizakorwa binyuze mu guhuza insinga zitwara umuriro w’amashanyarazi zizava muri Kenya zikanyura muri Uganda ubundi umuriro ukagera mu Rwanda. Ibigo by’ubucuruzi mu karere bivuga ko hari ikibazo cyo kubona amashanyarazi ahoraho kandi ahendutse.
U Rwanda, Uganda na Kenya bituwe na miliyoni 94 z’abaturage, kimwe (…)

Leta ya Kenya yatangaje ku ya 10 Ukuboza ko mu 2015 izatangira kugurisha u RwandaMegawatt (MW 30) z’amashanyarazi, mu rwego rwo kuzamura igipimo cy’amashanyarazi kikiri hasi.

Bizakorwa binyuze mu guhuza insinga zitwara umuriro w’amashanyarazi zizava muri Kenya zikanyura muri Uganda ubundi umuriro ukagera mu Rwanda.

Ibigo by’ubucuruzi mu karere bivuga ko hari ikibazo cyo kubona amashanyarazi ahoraho kandi ahendutse.

Leta y'u Rwanda yiyemeje gukwirakwiza ingufu z'amashanyarazi ku kigero cya 60% mu 2017

U Rwanda, Uganda na Kenya bituwe na miliyoni 94 z’abaturage, kimwe n’ibindi bihugu bigize umuryago wa Afurika y’Uburasirazuba birarwana no kwihaza ku mashanyarazi kugira ngo bigere ku iterambere rirambye.

Ikinyamakuru The New Times kivuga ko u Rwanda ruteganya kwinjiza muriro w’amashanyarazi wa Megawatt 400 uturutse muri Ethiopia mu minsi iri imbere.

Ashyira umukono ku masezerano y’igurishwa ry’uyu muriro , umuyobozi w’Ikigo cya Kenya Gishinzwe Amazi n’Amashanyarazi, Ben Chumo yavuze ko ibi bikozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano hagati y’u Rwanda, Uganda na Kenya yabaye mu 2013.

Ati” Aya masezerano azateza imbere ikwirakwiza ry’amashanyarazi mu bihugu byombi uko ari bitatu.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyenganda bo mu Rwanda, Anne Rwigara yavuze ko bizabakuriraho amafaranga menshi batakazaga bagura umuriro wo gukoresha mu nganda.

Kongera ingufu z’umuriro w’amashanyarazi ni imwe mu ntego u Rwanda rwiyemeje muri gahunda y’iterambere ya EDPRS II. U Rwanda rushaka ko ingufu z’amashanyarazi zizaba zariyongereyeho 60% mu 2017 zikaza kuri MW 155 zikagera kuri MW 563.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages